.Guhumbika
Gutera inyanya bitangirira ku guhumbika, aho babiba umurama ukamera mbere y'uko ingemwe zigemurirwa mu murima zizakuriramo. Ubuhumbikiro bugomba kuba bunoze nta binonko birimo kugira ngo imbuto zizamere neza. Ni byiza guhitamo ahantu hari amazi kandi umurima ukaba udaheruka guhingwamo ibihingwa byo mu muryango umwe n'inyanya.
Ubuhumbikiro bwigiye hejuru bugizwe na cm 15-30 z'uburebure bukaba bwajya hasi yaho mu gihe cy'izuba ryinshi ariko bukajya hejuru yaho igihe cy'ubuhehere. Umurama uhumbikwa mu mirongo itandukanyijwe na cm 6. Ubuhumbikiro butwikirizwa isaso kandi ubutaka ntabwo bugomba kumagara. Ubuhumbikiro bwigiye hejuru bworohereza uburyo bwo kuyobora amazi.
Gutegura umurima no guhumbika