Ibihaza

Amoko

amoko y'ibihaza

  

1. IRIBURIRO

Igihaza ni ikiribwa cyo mu bwoko bw’imboga gifite ishusho y’umubumbe, gifite uruhurukomeye rufite imihiro rukagira amabara y’umuhondo mwinshi cyangwa oranje. Igishishwa cyacyo ni kigari, kirakomeye kandi gifitemo imbere inzuzi n’igice kiribwa. Ibice byose by’igihaza biraribwa. Igahaza kibisi ni byiza kugiteka mu mazi, kugiteka mu ifuru cyangwa kugishyira mu isosi kugira ngo ifate. Inzuzi z’igihaza zumye ziryoha zikaranze bakaminjiraho umunyu. Ibisusa bitarakomera  ndetse n’ubututu bitekwa nk’izindi mboga rwatsi.

2. AMOKO Y’IBIHAZA

  • Uduhaza duto: ubwoko bw’uduhaza duto buba bwiza ku meza mu gihe cy’ikiruhuko. Ni ubwoko bugira uruyuzi rutondagira. Bwerera iminsi hagati ya 90 -100. Uduhaza duto natwo tubamo amoko atandukanye nka “Jack Be”, “Wee-B-Little“ na “Munchkin” dukundwa cyane n’Abanyamerika.

Uduhaza duto turera cyane kandi  kuduhinga biroroha, rimwe na rimwe dushobora kwera ibihaza nka 12 ku ruyuzi rumwe.

 

          Uduhaza duto two mu bwoko bwa “Munchkin” na “Wee-B-Little”

  • Ibihaza binini (ibihaza bya Nyirankuba): Ubwoko bw’ibihaza binini bya “Dill’s Atlantic Giant’ jumbo” bushobora gukura kugeza ku biro birenga 90. Ni ubwoko bwiza ku bahinzi bashaka guhinga ubwoko bw’ibihaza binini. Uruyuzi rwabyo rurakura rukagera kuri metero nka 7-8, ni yo mpamvu kuzitera zitandukanye ari ngombwa. Byerera iminsi kuva ku 130 kugeza ku minsi 160, bityo rero ni byiza kubihinga hakiri kare. Bisaba gufumbira bihagije kandi kuzihingira si nhombwa kugeza isuka hasi mu butaka. Nyuma y’uko uruyuzi rutangiye kuzana ururabo bwa mbere, ni ngombwa guca ubututu 2 cyangwa 3 bwa mbere bwa kigore kugira ngo uruyuzi rukure rugara mu mpande, ruzane ibisusa byinshi mbere yo gutangira gutera ( kuzana uduhaza). Ni ngombwa kureka igihaza kimwe kigakura no gukuraho ubututu bwa kigore bwose bumera nyuma y’uko igihaza cya mbere kimaze kuza ku ruyuzi. Ni ngombwa gucunga uruyuzi kugira ngo mu mahuriro y’ingingo hatinjira cyane  mu butaka bigatuma uruyuzi ruvunika.

Ibihaza byiza bibereye gutekwamo indyo zikuzwa: ‘Sugar Treat’ni ubwoko budakururumba cyane, bwiza bwo gutekamo indyo zo kwikuza cyangwa kubuteka mu ifuru. Bwerera iminsi hagati y’100 na 120. Ubwoko bwa “Hijinks” na ‘’Baby Bear’’ ni ubwoko bukundwa n’Abanyamerika  kandi

  • bugira igihaza kiryoha . ‘’Cinderella’s Carriage’’ nabwo ni ubwoko buryoha butetse ukwabwo cyangwa mu isosi. ‘Peanut Pumpkin’ nabwo ni ubwoko butanga igihaza kiryoha  bwaribwa mu ndyo zikuzwa cyangwa  mu nombe. 

Ifoto yavuye muri  National Garden Bureau. Ibumoso: ubwoko bwa ‘’‘Cinderella’s Carriage’ iburyo: ubwoko bw’igihhaza bwa ‘‘Peanut Pumpkin.’’

  • Ibihaza by’amabara: ‘Jarrahdale’ ni ubwoko bw’ibihaza bugira ibara risa n’ubururu bujya kuba icyatsi kibisi;  buba bwiza mu gutegura ibiribwa ku meza ngo bigaragare neza. ‘’Pepitas Pumpkin’’ ni ibihaza bifite ibara rya oranje rivanze n’icyatsi kibisi  naho “Super Moon’’ ni  igihaza kinini gifite ibara ryera.

Jarrahdale’ na ‘Pepitas.’                                              Ubwoko bw’igihaza cya ‘Jarrahdale’ na ‘Pepitas.’