Ibihaza

Gutera imbuto

Gutera Ibihaza

Ibihaza biterwa mu butaka  bugerwaho n’izuba,  byibura izuba riva amasaha 6  kandi umuhinzi akizera ko mu butaka hari ubuhehere mbere yo gutera inzuzi. Inzuzi zikenera umwuka mwiza kugira ngo zimere niyo mpamvu amazi menshi atari meza kuko yatuma inzuzi zipfa.

Mu gihe bishoboka ni ngombwa kwinika inzuzi nijoro bucya bazitera kugira ngo zizamere neza, ariko si ngombwa cyane.

Batera inzuzi 4 cyangwa 5 mu kaziga gato gakikije ibimba, basiga intera ya 15 cm kugeza kuri 20 cm. Ntabwo uruyuzi barutera kure cyane mu butaka, icy’ingenzi ni ukurutera ahatagera urumuri no kururinda kubibwa n’inyoni