Ibihaza

Kwita kumusaruro

Kwita kumusaruro

Kubika ibihaza

Ubusanzwe ibihaza bishobora kubikika iminsi kuva kuri 30 kugeza kuri 90. Igihe ushaka kubibika igihe kirekire bisaba kubironga neza mu miti yabugenewe ya Kirolini. Koresha agakopo ka Kirolinie mu ijerekani imwe y’amazi. Ibi byica mikorobi zishobora gutuma ibihaza bibora.

Ni byiza kureka ibihaza bikuma neza kandi bikabikwa ahantu  humutse kandi hijimye. Kwirinda kubika ibihaza ahantu hashyushye cyangwa hahehereye n’iyo byaba ari ukubibika mu gihe gito kingana n’ibyumweru bike.

Ibihaza bibikika neza biteretse ko bice by’imbaho z’ibiti. Si byiza kubika ibihaza biteretse mu cyumba kirimo sima kuko byatuma bibora.