1. IRIBURIRO
Icunga (cyane cyane ubwoko buryohera) ni urubuto rwo mu bwoko bwa bw'indimu.
Byaragaragaye ko amacunga ari imbuto zikungahaye ku ntungamubiri nka vitamini, imyunyungugu n'izindi ntungamubiri byose bikaba ingenzi mu mikurire myiza n'ubuzima bwiza muri rusange.
Byongeye kandi amacunga n`ibindi bitunga umubiri cyangwa ibifite undi mumaro bikomoka ku macunga cyangwa ku bindi bihingwa bishobora gufasha mu kugabanya akaga ko kurwara indwara zabaye akarande.
Imbuto z`amacunga zifitemo izindi ntungamubiri zitangaje harimo ibitera mbaraga, Potasiyumu, aside, Kalisiyumu, Vitamini B ( B1, B3, B6), umuringa, Fosifori, Manyaziyumu n'iyindi myunyungugu.
2. Amoko y'amacunga
2.1. Valencia ( Soma " Valensiya")
Ni amacunga agira agahu gato, aba mato cyangwa akagira urugero rugereranyije, ntabe mato ntabe manini. Ni bwo bwoko nyabwo bw'amacunga, akaba azwi cyane ku izina ry'amacunga y'umutobe.
Amacunga yo mu bwoko bwa Valensiya
2.2. Cara cara ( Soma " Kara Kara")
Amacunga ya Kara Kara (bita "amacunga atukura") araryohera kandi akagira aside nkeya. Afite igishishwa kibengerana gisa n'icy'ayandi moko y'amacunga atukura, ariko igihu cyayo gitandukanye n`ayandi kuko cyo gisa n'umutuku ujya kuba iroza. Batekereza ko yaba akomoka ku mvange y'amacunga yitirirwa Washington ( Soma Washingitoni) n'ayo muri Bresil (soma Burezili). Amoko yose y'amacunga atukura ajya gusa, ariko agatandukanira ku kwijima k'uruhu rwayo ry'inyuma. Iyo urebye imbere mu gishishwa usanga gisa n'umutuku ujya kuba iroze cyane. Ni meza kuyarya nk'imbuto ariko binaba byiza kuyategurana n'imboga zirimbwa ari mbisi kuko agira akantu karura.
2.3. Amacunga ya Washington (soma Washingitoni) cyangwa California ( soma Kaliforuniya)
Ni amacunga aryoha, byoroshye gukuraho igishishwa, agira imbuto nkeya imbere akera ku giti kiri mu rugero kitari kigufi ntikibe kirekire. Indabo zayo zirahumura mu gihe cy'urugaryi kandi akagira amababi meza umwaka wose. Ahingwa ahantu hose keretse mu butayu no mu bice byegereye inyanja.