1.1. Ibibara by'ikigina (Alternaria alternata or A. citri)
Udukoko tuyitera tuzanwa n'imvura cyangwa ihindakurika ritunguranye rizana igisa n'ubuhehere. Igipimo kizwi cy'ubushyuhe gituma uburwayi bwiyongera ni dogere 23-27°C. Ibihingwa bishobora kwandura hagati ya dogere 17-32°C. Uburwayi bushobora gufata agace gato kangana na 4/6 by'ikibabi gihehereye ariko uburwayi bukomera bwiyongera uko ikibabi kirushaho guhehera.
Kurinda amacunga iyi ndwara
1.2. Ububembe (Diaporthe citri)
Iyi ndwara itera kubemba kw'imbuto n'amababi. Amoko y'amacunga yose akunda gufatwa n`iyi ndwara ariko cyane cyane ibisacunga n'indimu ni byo biyandura cyane. Igipimo cy'ubushyuuhe gituma iyi ndwara ikura ni ikiri hagati ya dogere 24-28 °C.
Kuyirinda:
1.3. Ibibara bifata imbuto n'amababi (Pseudocercospora angolensis; Syn.: Phaeoramularia angolensis)
Iyi ni indwara yo gukumirwa, ifata amoko yose y'indimu ariko cyane cyane ibisacunga, amacunga na mandarine, ariko indimu zo ntizikunda gufatwa n'iyi ndwara. Iyi ndwara ituma umusaruro urumba ku rugero rwa 50-100%.
Amababi akiri mato aba afite ibyago byinshi byo kwanduzwa iyi ndwara n'ibice by`igihingwa bimaze igihe. Imbuto zikiri ntoya ziri mu kigero cy'agapira bakinisha Golf ( soma "Golufe") nazo ziba zifite ibyago byo kwandura.
Ikwirakwizwa ry'iyi ndwara rigarukira mu bice by`Afurika bifite ubuhehere buri hagati ya 800- m 1500 kandi itizwa umurindi n'igihe ibihe by`imvura bibaye birebire bigakurikirwa n'ibihe by`izuba bifite igipimo cy`ubushyuhe kiri hagati ya 22-26°C. Amababi ni yo akaunda gufatwa. Indwara ikwirakwizwa na mikorobibe zizanwa n'umuyaga uturutse kure. Ibikoresho by'ubuhinzi byanduye nabyo bishobora gukwirakwiza bukagera kure cyane. Mu murima w'amacunga iyi ndwara ikwirakwizwa n'udukoko.
Ibimenyetso:
Aho imbuto zirwaye hagira ishusho y'uruziga, bikaza ku ntera zitandukanye. Imbuto zikiri nto zizana ibibara bisa no gukomereka bikikijwe n'ikibara cy`umuhondo kandi zikamera nk'izumye. Imbuto nkuru zo zigira ibikomere bisa n'ikigina cyijimye kijya kuba umukara kirambitse cyangwa gicukuye ku rubuto kizengurutswe n'ikibara cy'umuhondo. Ibimenyetso biza ku mababi bisa n'uruziga ariko bishobora gufatana bikabyara indi shusho. Amababi arwaye afite ikibara cy'ikigina hagati cyangwa cy'ikijuju gikikijwe n`ikibara cy'umuhondo. Imbuto zirwaye zishobora gupfa byurundu n'amababi agahunguka.
Kuyirinda
1.4. Indwara ihindura icyatsi amacunga
Iyi ndwara ni imwe mu mpamvu zikomeye zitubya umusaruro mu bice byinshi byo ku migabane ya Afurika na Aziya. Mbere y'uko imenyekana nk'indwara ukwayo yabanje kumenyekana ku mazina menshi anyuranye mu Bushinwa, Tayiwani, Ubuhinde, Filipine, Indoneziya na Afurika y'Epfo. Bimaze gusobanuka ko ayo mazina yose yagushaga ku ndwara imwe, hemeranyijwe izina rimwe rikoreshwa aho igaragaye hose ry'indwara ihindura icyatsi.
Ibitera iyi ndwara
Bimaze kugaragara ko guhinduka icyatsi kw'amacunga ari indwara yandura iturutse ku mimero ndetse n'udukoko byatumye hanzurwa ko hariho mikorobi zitera ubu burwayi. Mu Bushinwa ubushakashatsi bwakozwe bwemeza ko ubukoko bwitwa Tristeza ( soma "Tirisiteza") butera uburwayi ari bwo butera iyi ndwara. Muri Afurika y'epfo byerekanwe ko utu dukoko no guhinduka icyatsi kw'amacunga bigomba gutandukanywa. Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko ubu burwayi bwagombye gushyirwa mu buterwa na mikorobi zo mu bwoko bwa bagiteri. Muri Afurika ubu burwayi bugaragara nko kutihanganira ubushyuhe bukabije kw'igihingwa, ariko muri Aziya si ko bimeze. Ubu burwayi bwandura buzanywe n'ubukoko cyangwa se buturutse ku ngemwe zavuye ku bitsinsi byanduye.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
Igihombo giterwa n'iyi ndwara ntibyoroshye kukibarura. Rimwe na rimwe ibice bimwe by'igiti ni byo bifatwa bityo umusaruro ntutube cyane, ariko hari ubwo igiti gifatwa cyose bigatuma umusaruro utuba cyane.
Kwirinda iyi ndwara:
Kugeza ubu, nta hantu na hamwe ku isi iyi ndwara yaba yarashoboye kwirindwa bikagerwaho ku uko bikwiye. Mu bice byose iyi ndwara yagezemo, icyizere cy'ubuzima ku giti cyafashwe kiragabanuka cyane kandi ingaruka ku musaruro ziragaragara.
Uburyo bugerageza bwo kwirinda ni ubugendeye ku gukoresha ibitsins bitarwaye no gukumira udukoko tuyitera igihe ibihingwa bimaze guterwa.
1.5. Inda z'ibihingwa z'umukara zifata amacunga (Toxoptera aurantii), (Aphis gossypii), Spirea aphid: Aphis spiraecola
Inda zitungwa n''imimero y'igihingwa cyangwa igice cyo munsi y'amababi y'igihingwa. Ibi bituma amababi yihina yerekera ku gihimba.
Inda z'umukara n`izifata igihingwa cy'ipamba zose zishobora kwanduza igiti cy'icunga virusi ya Tiriteza. Gutera umuti wica udukoko ntabwo byemewe kuko bigoye kurinda ikwirakizwa ry'iyo virusi keretse hashyizweho gahunda rusange ifata ahantu hanini
Kwirinda iyi ndwara:
1.6. Indwara y'akamatirizi k'amacunga (Planococcus citri)
Indwara y`utumatirizi ni indwara itaboneka kenshi, igoye kuyirinda. Ubu bukoko bukunda igihe cy'ubuhehere. Ku macunga, ubu bukoko bukwirakwira mu gutondagira buva ku giti bujya ku kindi, buzanwa n'umuyaga se, cyangwa buza ku majanja y'inyoni, amamashini n'ibndi bikoresho byo mu buhinzi.
Iyo bukivuka, ubu bukoko buba busa n`umuhondo werurutse ariko nyuma bukazana ibintu bimatira bibutwikira. Bwororoka inshuro 2-3 buri mwaka.
Uburyo ubukoko bwangiza:
Kwirinda iyi ndwara: