Ubunyobwa

Gutegura Umurima

Gutegura umurima

Impamvu umurima ugomba gutegurwa zishingiye kuri ibi bikurikira:

  • Kurandura burundu no kumaramo ibihingwa byose bitifuzwa nk’ibimera byimeza n’ibyatsi bibi kugira ngo bidacuranwa n’igihingwa kigiye guhingwamo;
  • Gutegura neza ubutaka kugira ngo imimero izamuke neza, maze igihingwa kizakure neza
  • Kugira umurima wera kandi utanga umusaruro igihe kinini hashyirwamo ifumbire y’imborera no kurwanya isuri
  • Kumenera ubutaka ibinonko bikomeye bikavaho bityo amazi akabasha kwinjira neza mu butaka ari nako hirindwa isuri
  • Korohereza imirimo yo kushyira mu butaka imvange y’ inyongeramusaruro, ishwagara n’imiti yabugenewe
  • Kuvanga ibishingwe n’ ibisigazwa by’ibihingwa
  • Gutegura ubutaka bigomba gusubirwamo igihe ibyatsi bibi bitangiye kumeramo
  • Iyo ubutaka buzamo ibyatsi bibi bihoraho nk’urumamfu cyangwa urukangaga ni ngombwa guhinga bageza isuka kure mu bujyakuzimu.