Ubusanzwe igihingwa cy’ubunyobwa ni cyo kimenyesha igihe kigomba gusarurwa. Ubunyobwa busarurwa igihe byibura 75% by’ibishishwa bifunitse ubunyobwa byamaze kwera neza; icyo gihe amababi aba yarabaye umuhondo kandi yaratangiye kuma ku mitwe. Bibera mu gihe kimwe no kumagara k’ubutaka ku buryo ibiti by’ibihingwa biraba n’ubunyobwa buri mu bishishwa bugatangira kujegera no guhindura isura ko bweze.
Ujya gusarura ubunyobwa yoroshya ubutaka bukikije igitsinzi cy’ubunyobwa akoresheje igitiyo cyangwa majagu. Ubutaka bumaze koroha usarura arandura ubunyobwa agakunguta itaka riba rifashe ku mizi, hagasigara ibishishwa birimo ubunyobwa. Umuntu usarura ubunyobwa agenzura neza ko nta busigaye mu butaka.