Gukomeza imbuto mu butaka mu gihe cy’iminsi 5 bikorwa bagabanya igipimo cy’amazi yo kuvomerera bakanareka ingemwe zigahura n’urumuri rw’izuba. Ingemwe nziza ni izigeze ku cyiciro cyo kugira amababi 4 cyangwa 5 (zimaze nk’ibyumweru 4), zikomeye, zitarwaye, zitararabya. Kugemura bikorwa mu masaha ya mu gitondo kare cyangwa ku masaha akuze ya nimugoroba cyangwa ku munsi waranzwe n’ikibunda kugira ngo ibyago byo kwangirika kw’ingemwe bigabanuke. Ingemwe ziterwa mu twobo maze imitwe ikagaragara hejuru y’ubutaka. Kuvomerera mu murima bikorwa vuba cyane bishoboka nyuma yo kugemeka
Mu turere twinshi, imitabo y’ubugari bwa m 1.5 (uruhavu ku rundi), na cm 30 z’uburebure ni byo bikunze gukoreshwa. Bagemura imirongo ibiri kuri buri mutabo. Imirongo ibiri kuri buri mutabo itandukanywa na cm 50, n’urugemwe n’urundi bigatandukanywa na cm 50 kuri buri murongo. Ibyo bituma ubucucike bw’ingemwe bugera ku ngemwe 26,670/ha.