1.Gushyira urusenda mu byiciro
Gushyira urusenda mu byiciro hakurikijwe ibi bikurikira:
Urusenda rupfa ubusa bitewe n’umuhinzi rugera kuri 5-8%.Iyo rutashyizwe mu byiciro neza bikiri ku ruhande rw’umuhinzi urundi rungana na 4-5% rushobora kononekara
2.Gupakira
Urusenda rushobora gupakirwa mu bikoresho bitandukanye: nk’impapuro zikoze muri pulasitiki, ibikapu bikoze muri pulasitiki cyangwa mu bikarito bikoze mu mpapuro
3.Kubika urusenda
Igipimo cy’ubushyuhe cy’aho urusenda rubitse kigira ingaruka mu ku ibara ry’urusenda kurusha uko rwahinduka bitewe n’urumuri, umwuka, ubwoko bw’igikoresho rubitsemo cyangwa kuba rubitse rukiri rwose cyangwa rukasemo uduce
4.Gutwara urusenda
Muri rusange abahinzi bageza urusenda ku isoko rya hafi barutwaye mu ngorofani zikururwa n’ibimasa cyangwa imashini zikoreshwa mu buhinzi.
Iyo urusenda rupakiwe neza mu bikoresho byabugenewe, rukitabwaho neza igihe rupakirwa cyangwa rupakururwa mu modoka, kandi bigakorwa vuba bituma hatononekara rwinshi
5. Gutunganya urusenda
Urusenda rushobora kuribwa rukiri rubisi cyangwa rwumye kandi rushobora gukorwamo ibiribwa bitandukanye nk’amasosi, ifu y’urusenda, shokola,.…