Urusenda

Gusarura

Gusarura

Umusaruro wa toni 30 kugeza kuri 70 kuri hegitari ni wo ufatwa nk’umusaruro mwiza. Muri rusange, urusenda rusarurwa rumaze kwera neza ariko rugifite ibara ry’icyatsi kibisi. Bitewe n’ibyifuzo by’umuguzi w’urusenda bashobora kurusarura rumaze guhinduka umuhondo cyangwa umutuku. Mu gihe cy’isarura, gutoranya no gupakira urusenda bigomba gukorwa mu bwitonzi kuko urusenda rwangirika ku buryo bworoshye bityo kururinda kwangirika bituma rutabora.

Urusenda rusarurirwa mu makarito yabugenewe ariko ibirango bya ba nyirabyo cyangwa mu bitebo bikoze muri pulasitiki.

  

Ibikoresho byagenewe gutwarwamo urusenda rwasaruwe