Gutera ibitoki
- Guhitamo imibyare :
- Gutegura umwobo wo guteramo nk'uko byavuzwe haruguru
- Guhitamo imibyare: imibyare myiza ni ifite uburebure kuva kuri m 1.8 kugeza kuri m 2.1 kandi inanutse, amababi asongoye nk'inkota, n'ubwo imibyare mito cyane ari yo yakabaye myiza niba nyina ifite ubuzima bwiza.
- Igihe umubyare ugifashe kuri nyina, bawukuraho bakase n'imbaraga bajyana hasi bakoresheje igitiyo gisukuye. Barandurana n'igice gihagije cy'ubutaka bwo munsi n'imizi ifashe ku mubyare.
- Inguri idafite imibyare igaragara bashobora kuyikatamo uduce. Buri gace gafite umumero karashyira kakavamo umubyare ariko ibi bitwara igihe kinini, icyiza ni ugukoresha umubyare.
- Gukata ibice by'umubyare byapfuye, ibyariwe n'udukoko, ibyaboze n'ibyahinduye ibara
Niba umubyare warononekaye hafi ya wose, ushyirwa kure y'indi hanyuma bagashaka ibindi bikoresho by'ubuhinzi.
- Gusukura insina yo gutera no kuyitera:
- Gushyushya amazi akagera kuri dogere 50oC
- Nyuma y'ibyo, kuzimya umuriro no gushyira inguri muri ya mazi mu gihe cy'iminota 20
Kuzuza ubutaka bwiza mu mwobo. Gusiga umwanya wa sentimetero nkeya hejuru kugira ngo amazi yinjiremo.
- Ubusharire bwiza mu butaka bwakira insina ni uburi hagati ya 5.5 na 7. Ubusharire bugeze kuri 7.5 cyangwa hejuru yaho bishobora kwangiza insina.
- Gushyira umubyare mu butaka bushya uhagaze. Wagombye guterwa rwagati mu mwobo mu burebure bwa sentimetero 20.
- Ubundi, bakata insina hagasigara uburebure bwa sentimetero 20.