Ingero z'uburyo bwakoreshwa mu kuyirinda:
Ibimenyetso byayo bya mbere by'imbere bikurira mu mizi y'ingenzi igaburira igihingwa, ari ho ndiri ya mbere ya mikorobi. Bikomeza bijya mu nguri ni naho bigaragarira cyane mu ihuriro ry'ibice by'imbere n'iby'inyuma.
Iyo iyi ndwara ibaye akarande, ku makoma hazaho ibibara by'ikigina cyerurutse nyuma igice kinini kigahindura ibara aho gusa nk'itafari rihiye kigasa n`ikigina.Ibimenyetso bya mbere bigaragara inyuma ni uguhinduka umuhondo kw'amababi akuze cyangwa kwisatura kw'igice cyo hasi cy'amababi y'insina.
Ibi bikurikirwa no kurabirana no kwisatagura aho amababi afatira ku mutumba. Rimwe na rimwe amababi agumana ibara ry`icyatsi, uko indwara igenda yiyongera amakoma akiri mato arihina kugeza ubwo insina yose igigara igizwe n`amakoma yapfuye burundu n'andi agenda apfa.
Kwirinda ni yo ngamba ya mbere yo guhangana n'iyi indwara. Mu rwego rwo kwirinda ko iyi ndwara ya Kabore yakwanduza umurima wawe, ugomba gushyiraho uburyo gakondo bwo kwirinda nko koza ibikoresho no kubirinda mikorobe kandi bigakoreshwa iteka bisukuye, gukoresha imibyare mizima itarwaye kandi yakuwe ahantu hizewe.
Kurinda ko abantu bapfa kwinjira mu murima, guhugura abakozi ku birebana n`isuku no kumenya ko indwara igiye gufata igihingwa ni ingenzi kugira ngo hamenyekane iyo ari yo kugira ngo bayirwanye itarakura.
Ibimenyetso byayo :
Ibimenyetso bya mbere by`indwara ya Sigatoka yirabura ni amabara mato agaragara ku gice cyo hasi cy'ikoma rya 3 cyangwa irya 4 ribumbuye. Ayo mabara agera aho agahindukamo imirongo mito y'ikigina agatangirwa n'umugongo w'ikoma ( ifoto ya 1). Amabara y'iyo mirongo arushaho kwijima bikabije kandi akagaragara ku gice cyo hejuru. Ibibara bigenda bikura bifatana cyangwa bigafata indi shusho, bikijima cyane bikarema imirongo yirabura ari byo biranga amababi afite iyi ndwara (ifoto ya 2).Kenshi usanga mu ihuriro ry'uduce turemye ikoma hasa n'ahatose cyane cyane mu gihe hari ubuhehere bukabije.
Ingamba zo kwirinda iyi ndwara:
Imiti yica uduhumyo ikoreshwa kenshi mu duce twazahajwe n'iyi ndwara ku buryo bukabije.. Amakoma yafashwe akurwaho neza atagize aho ahurira n'ibice bizima by`insina mu gice kingana na hegitari kugira ngo hakumirwe iyi ndwara mu gace igihingwa kirimo.
Mu rwego rwo gufata ingamba, ibyatsi bihingwa hagati y'insina hakoreshejwe intera ikwiye ( n`ubwo kenshi insina zihinze mu murima w'urutoki ziba ari ubwoko bumwe). Ibizenga by'amazi mikorobi zishobora kubamo zikazashyira zikanduza urutoki bigomba kugabanuka hakubakwa imiyoboro ifata amazi ahagije ikayohereza mu bindi bice biri kure y'umurima w'urutoki.
Ibimenyesti byayo
Imungu y’insina bita "Cosmopolites sordidus", ni agakoko gasa n’umukara gafite umunwa muremure ko mu bwoko bw’ikivumvuri. Icyana (igishorobwa) ni umweru, umutwe wacyo usa n’umuhondo uvanze n’ikigina, nta maguru kigira. Nicyo gitobagura imyobo mu nguri. Iyo imyobo imaze kuba myinshi, umuyaga uteri mwinshi utuma insina yihrika hasi. Amakoma y’insina yafashwe cyane ahinduka umuhondo agapfunyarara nyuma akuma. Insina zamunzwe, zigaragara neza mu gihe cy’impeshyi n’igihe zitangiye kwana. Ikunda kandi yororoka neza kandi vuba ahantu hashyuha.
Ibishorobwa byangiza insina itangirira hasi ku gice kiri inyuma cyane gitangiye kuma no mu bice bitemyeho by'igice cyo hasi ku cyitwa igihimba. Mikorobi zikiri nto ziracukura kugeza ubwo zinjira aho amababi atangirira mo imbere.Mikorobi ubwo zicengera mu ntango y'igihimba no mu mizi (mu nsina, ndetse no mu byana by'insina biri kumera no mu mizi). Imiyoboro yo munsi y'ubutaka y`indiri ya mikorobi ishobora gukomeza gukora kugeza insina iguye.
Ibihingwa byafashwe n`iyi ndwara bigira ibara rivanze icyatsi n`umuhondo, bigatakaza ibara ryiza ry`icyatsi.Imibyare ifashwe n`iyi ndwara kenshi irumagara kandi ntikomeze gukura. Mu gihe cy`umuyaga mwinshi insina nyinshi zirwaye ziryama hasi rimwe na rimwe zikapfa burundu
Imibyere yafashwe n`iyi ndwara itobora, irumagara kandi igapfa vuba cyane bitewe n`uko gutunga microbe no gutoboka hagati y`imizi n`inguri. Icyerekana ko insina ikiri nto yafashwe ni ukuraba no kumagara kw`amababi atarabumbura cyangwa igice kigikura cy`igihingwa.
Ingamba zo kuyirinda
Indwara ya Tsindika ifata igitoki n'amakoma iterwa na virusi ishobora gufata ubwoko bw'ibihingwa birimo ibitoki, imishabi n'ibindi. Ibyiza ni ugutegura umurima uzahingwamo urutoki kure y'aho ibi bihingwa yibasira biri. Ibihingwa bikuze bishobora kwandura byoroshye ariko n'amwe mu moko y`insina nka Cavendish (soma "Kavendishi") ashoborwa n'iyo ndwara.
Mu turere iyi virusi itabonekamo cyane, indwara ikwirakwizwa no gutera imibyare bigaragara ko irwaye mu ntangiriro y'igihe cy`ihinga, ni ukuvuga ko igihembwe cy'ihinga kiba gitangiranye n`ibihingwa birwaye.
Uburyo bwo kuyirinda
vi) Imfunyarazi y'insina
Imfunyarazi y'insina ni indwara na virusi. Ibimenyetso byayo by'ibanze ni ibibara biza ku mababi no kwisatura k'umutumba. Iyo iyi ndwara imaze igihe, ibyo bibara bishobora gutera kubora, ubwo bubore bukagera ku ntimatima y'umutumba, nyuma igihingwa cyose kikabora.
Uburyo bwo kuyirinda