Urutoki

Gusarura

Gusarura Ibitoki

Urutoki rwera hagati y’amezi 12 na 15 ku bitoki by’inzoga n’ibiribwa, no hagati y’amezi 18 na 20 ku bitoki by’imineke. Basarura hagati ya 8 T na 20 T/Ha z’ibitoki iyo insina zatewe kandi zikitabwaho hakurikijwe inama w'impuguke mu buhinzi. Igitoki cyera hashize iminsi hagati ya 75-80 nyuma yo kwana. Iyo umaze kubona igitoki cyeze, ugitemesha umuhoro cyangwa icyuma gityaye. Usiga nka cm 15-20 z'umuvovo kugira ngo bikorohere kugiterura, cyane cyane iyo ari kinini. Ushobora gusarura iseri rimwe cyangwa menshi y'igitoki. Ubusanzwe amaseri yose ntakomerera rimwe, ibyo bikaba byatuma gusarura igitoki bikorwa mu bihe bitandukanye bitewe n'igihe wifuza kubiteka. Iyo umaze gusarura ibitoki, ubibika ahantu hafutse, mu gicucu kandi ntibibikwa mu byuma bikonjesha kuko bibyangiza.