Inyanya

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Guhangana n'indwara n'ibyonnyi ku nyanya

Indwara z'ingenzi zifata  inyanya ni ukubora zikiri nto, cyangwa kubora zikuze, naho byonnyi by'ngenzi by'inyanya ni imiswa, isazi zera, udukoko turya amababi  (Tuta absoluta) n'utumatirizi.

 1. Kirabiranya

Iyi ndwara ituma urunyanya ruraba vuba kandi rugapfa burundu rwose rutabanje guhinduka umuhondo cyangwa ngo amababi abanze azane ibibara. Igiti cyose kirapfa. Ubusanzwe bikunda kuba mu gihe igipimo cy'ubushyuhe kigera kuri dogere 32o C cyangwa hejuru yaho. Urunyanya ruraba rugifite ibara ry'icyatsi kibisi. Iyo igiti cy`urunyanya rwarabye bagikase usanga intimatima ibobereye n'amazi y'umukara, kandi wakanda igiti cyatemwe hakaza amazi yera, y'umuhondo cyangwa y'ikijuju anyerera. Iyo indwara imaze gukura kubora kw'intimatima bishobora gucukura umwobo muremure mu giti cyose.

Guhangana nayo

  • Iyo inyanya zagaragayeho iyi ndwara ari nke zigomba guhita zikurwa mu murima
  • Guhinduranya ibihingwa mu murima by'igihe kirekire (ibihe by'ihinga 3-4).

2. Cyumya (Fusarium oxysporum sp. Lycopersici)

Amababi y'inyanya yo hasi ahinduka umuhondo ubundi akuma. Ibiti byinshi by'inyanya bishobora kugaragaza ibyo bimenyetso. Amababi y'uruhande rumwe ashobora kwandura mu gihe ayo ku rundi ruhande ari mazima. Amababi yanduye yihungura ku giti. Iyo ibiti byanduye biri hejuru gato y'ubutaka n'agati gatereyeho amababi ubitemye hagaragara amatembabuzi y'ikijuju  kivanze n'umutuku.

Uduhumyo duturuka  haba ku mbuto haba no mu butaka. Dukunda kwangiza cyane ahari ubutaka bworoshye bw'urusenyi. Dukunda kuba ahari igipimo cy'ubushyuhe buri hagati ya dogere 25 na 320 C. Imiyege ishobora kuguma mu butaka  no mu gihe nta gihingwa cy'inyanya cyaba kiri mu murima. Gishobora kandi kuguma kubaho  mu mizi y'ibyatsi bibi.

Guhangana n'iyi ndwara:

  • Guhinga ubwoko bw'inyanya budapfa kwandura
  • Guhinga imbuto zemewe ko zifite ubuziranenge
  • Kudahumbika mu butaka bwigeze kuyogozwa n'indwara ya Cyumya
  • Ahari ubutaka busharira, kubugabanya bashyiramo ishwagara cyangwa ifumbire y`imborera
  • Kwirinda gukoresha inyongeramusaruro zirimo azote nyinshi no kwirinda iminyorogoto ituma imizi yipfundika.

3. Indwara y'ibibara ku mababi y'inyanya (Alternaria solani)

Ibibara biza ku mababi  kubera iyi ndwara y'ubushye biba ari ishusho y'uruziga kugeza kuri mm 12 z'umurambararo, bikaba ikijuju kandi kenshi bikagira ishusho y'uruziga ari cyo gitandukanya iyi ndwara n'izindi ndwara zizana ibibara ku mamabi y'inyanya.

Kwirinda iyi ndwara:

  • Gutera ubwoko budapfa gufatwa n'iyi ndwara
  • Guhinga imbuto bwemewe ko bwujuje ubuziranenge, niba ukoresheje imbuto zawe, amazi ashyushye yagufasha kuvura imbuto zawe
  • Gutera ingemwe zitarwaye
  • Guhinduranya n'ibihingwa bigira indabo nk`intoryi, urusenda, ibirayi,…
  • Gushingirira no gukuraho ibisambo ku bwoko burebure
  • Mu gihe indwara ibaye akarande, gutera imiti yo kurinda ubutaka irimo umuringa.

4. Ububore (Phytophthora infestans)

Ibimenyetso by'ububore ni ibibara bitameze kimwe bitanazira rimwe  by'icyatsi kijya kuba umukara, n'ibibara bisa n'ibyinitse mu mazi bigaragara ku mababi. Ibyo bibara nyuma bihinduka ikigina maze amenshi mu mababi yafashwe akaraba ariko agakomeza gufata ku gihimba.

Kwirinda iyi ndwara:

  • Guhinga ubwoko budapfa gufatwa n'iyi ndwara
  • Gutera ingemwe nzima
  • Gushingirira no gukiza ibisambo ku bwoko burebure
  • Guhinduranya imyaka mu murima.

5.Kubora k'umutwe w'urubuto(Physiological disorder)

Iyi ndwara iterwa no kubura k'umunyungugu wa Kalisiyumu no kuvomerera nabi ku buryo budahoraho. Iyo ndwara ifata umutwe w'urubuto. Itangira isa n'ikibara gisa n'icyinitse mu mazi kigenda gikura kigahinduka ikigina cyijimye gicukuye umwobo. Ubuso bw'aho yafashe burijima kandi bugakanyarara. Ahaboze haruma.

Kuyirinda

  • Kwirinda ko igihingwa kibura amazi mu gihe imbuto zigitangira kuzaho
  • Gushyira ishwagara mu butaka bubuzemo umunyu wa Kalisiyumu
  • Gutera umuti wagenewe uruyange urimo Kalisiyumu ku rugero rwa 0.5% mu gihe imbuto zitangiye kuza.

6. Uruhumbu

7. Virusi zifata inyanya

Virusi zifata inyanya kenshi zikwirakwizwa n`udukoko nk'isazi yera, utumatirizi n'inda z'ibihingwa. Ikimenyetso gikomeye cy'iyi ndwara ni amababi  ahinduka ibara ry`umweru cyangwa umuhondo werurutse cyangwa ishusho y'udupande dushushinyije ku mababi mu mabara y'icyatsi  amwe yerurutse andi yijimye. Kenshi na kenshi indwara ziterwa na virusi zituma igihingwa kigwingira mu mikurire yacyo, ibice byacyo nk'igihimba n'amababi bigata isura y'umwimerere.

Indwara ziterwa na virusi ku nyanya  harimo :

  • Virusi y'ububembe bw'itabi cyangwa Ububembe bw'inyanya (TMV/ u ToMV)
  • Virusi y'Ububembe bw'uduhaza twitwa Konkombure (concombre) (CMV)
  • Virusi itera ibibara by'itabi(TEV)
  • Virusi  Y y`ibijumba (PVY)
  • Virusi y`ibirayi (PLRV)
  • Virusi itera ibibara by'inyanya (TSWV)
  • Virusi ya poivrons(PVMV)
  • Virusi y`urusenda(CVMV Ou Chivmv)
  • Virusi y`inyanya ihindura amababi umuhondo akanihina(TYLCV)

Uburyo busanzwe bwo kwirinda izi ndwara harimo:

  • Guhinga ubwoko bwihanganira indwara no gutera imbuto zifite ubuziranenge
  • Kurinda ingemwe mu buhumbikiro hakoreshejwe umwenda w`imyenge
  • Gucungana n'udukoko twaza mu murima
  • Gukuramo ibyatsi bibi n'indabo biba indiri y'udukoko dutera indwara
  • Gukuramo ingemwe zanduye
  • Kwirinda ko ingenwe zifatana
  • Gukura mu murima ingemwe zameze nabi n'imizi
  • Abakozo ntibagomba kunywa itabi cyangwa kohereza umwotsi waryo mu murima w'inyanya kuko zishobora kwandura virusi iturutse mu itabi.

 8. Ibyonnyi bikunda gufata inyanya

Ubukoko bw`ingenzi bw`ibyonnyi bufata inyanya ni igitangangurirwa gitukura,ubukoko bw'ikijuju, inzoka zo mu mbuto, isazi yera, udukoko turya amababi y'inyanya n'utumatirizi.

1. Isazi zera

Izi ni isazi zera munsi y`ibabi.

Isazi nkuru zigira hafi mm 1 y`uburebure.

Izi sazi ni ibyonnyi bibi cyane ku nyanya. Isazi zera zifata inyanya kuva zikiri ingemwe kugeza igihe zimaze gukura. Zinyunyuza amatembabuzi mu mababi, zigatuma igihingwa gicika intege.

Igihingwa kigaburira izo sazi bigatuma amababi yafashwe ahinduka umuhondo. Ariko kwangiza gukomeye guterwa n'izi sazi ntabwo guhita kugaragara nk`izindi ndwara ziterwa na virusi, bwo bugaragara nyuma. Isazi zera zohereza virusi zitera indwara mu nyanya. By`umwihariko ni yo itera amababi y`inyanya kuba umuhondo no kwihinahina(TYLCV). Umubare muto w`izi sazi ntabwo uhita utera igihingwa kononekara by'ako ako kanya, ariko n`ubwo zaba nke ni ngombwa ko zigenzurwa mu turere zikunda kugaragaramo cyane.

Kuzirinda:

  • Igihe cyo guhinga n'igihe cyo kugemeka: mu gihe bishoboka, kudahinga inyanya mu gihe isazi zera zikunda kugaragaramo.
  • Kugenzura ibihingwa ku buryo buhoraho.
  • Gukoresha umutego w`umuhondo umatira ufata amasazi yera akuze.
  • Kubagara umurima w`inyanya hakiri kare kandi ugakomeza kutabamo ibyatsi
  • Guteramo umuti ukoze mu giti cyitwa Neem ( soma "Nimu"). Umuti wica ubukoko ukoze muri Nimu uzwiho kugabanya ikwirakwizwa ry`amagi y`isazi zera, ukabuza ibyana byazo gukura kandi ukagabanya ku buryo bugaragara ibyago byo gukwirakwira kwa virusi
  • Gutera imiti y'amazi n'isabune byabugenewe na byo birinda izo sazi
  • Gutera ibihingwa bikumira udukoko dukwirakwiza virusi.

2. Inda  (Aphis gossypii, Myzus persicae)

Inda zangiza ibihingwa nk'inyanya, ipamba, (Aphis gossypii, green peach aphid (Myzus persicae) zinyunyuza amatembabuzi y'igihingwa, bityo bigatuma igihingwa kidakura neza. Utu dukoko tubyara kandi ibizi byanduye bimatira nk' ubuki bibuza igihingwa gukura, bikanambura ubwiza imbuto igihe zigeze ku isoko. Izo nda zishobora kandi kwanduza indwara ziterwa na virusi nka virusi itera ububore bwa concombre.

Kuyirinda

  • Korora udukoko turya inda: ubusanzwe birashoboka gucungana na zo hakoreshejwe udukoko tuzirya duitandukanye. By'umwihariko,  ni ngombwa kwirinda gukoresha imiti myinshi yica ubukoko kuko nayo yica utwo dukoko tuzihashya.
  • Gukoresha isaso irwanya ubukoko. Isaso ishakisha ubukoko ikoze muri aluminium ibuza inda  kugwa ku bihingwa. Igihe iyo saso itagira umumaro ni igihe ibihingwa bigaye cyane ku buryo birenga ku isaso.

  3. TUTA Absoluta

Tuta absoluta ( Soma “Tuta abusoluta”) ni agakoko kangiza kibasira inyanya cyane cyane n’ibindi bihingwa byo mu muryango umwe n’inyanya (solanacea).

Ibimenyetso:

Tuta abusoluta yibasira cyane cyane amababi n’ibihimba. Ishobora kandi kuboneka munsi y’urugori rw’urubuto ndetse n’imbere rimwe na rimwe.Ubwone bukabije bw’aka gakoko butuma amababi yuma ndetse rimwe na rimwe n’igihingwa cyose  kikuma.

Kuyirwanya

Bayirwanya bakoresha imiti nka mamectin benzoate na Abamectin bayisimburanya kugira ngo irwanye udukoko dukuze n’ibyana cyangwa amagi yayo.