Inyanya

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa cy'inyana

1. Ikoreshwa ry'amazi n'ibikemewe

Amazi adahagije mu gihe igihingwa icyo ari cyo cyose kigikura bigabanya umusaruro n'ubwiza bw'imbuto. Inyanya ntizihanganira na mba kubura kw'amazi mu gihe zitangiye kuzana uruyange, mu gihe zikigemurwa no mu gihe zitangiye kuzana imbuto; mu kindi gihe zishobora kwihangana gato.

Nyamara inyanya ntabwo zikunda amazi menshi akabije.

Uko wayobora amazi kose bishobora gukorwa uhereye hejuru ku butaka, uminjira make make, amazi anyuze mu gihombo, aho kuvoma amazi ku isoko ugahita uyamena ku bihingwa mu murima. Uko byakorwa kose biterwa n'ubushobozi bw'umuhinzi. Kubika amazi mu murima bishobora gukorwa hafashwe amazi acunshumuka, amazi y'imvura ava mu migezi, amazi y'imvura, kuzamura amazi avuye hasi mu butaka.

2. Gusasira

Gusasiza ibikoresho byabugenewe bikorwa hatwikirwa ubuso bw'ubutaka. Gusasira ni ngombwa mu buhinzi bw'inyanya kuko bigabanya kugenda kw'ibitunga igihingwa, bibika ubuhehere n'ubushyuhe mu butaka bikanabuza ibyatsi bibi kumera.

3. Gushingirira

Gushingirira inyanya ukoresheje inking z'imigano, imishingiriro y'ibiti cyangwa ibindi bikoresho bikomeye bifata igihingwa bigatuma amababi n'imbuto bitaryama hasi. Gushingirira bishobora gutuma umusaruro wiyongera n'imbuto zikaba nini, bituma inyanya zitabora kandi bikoroshya isarura.

Ubwoko bw'inyanya ndende bwagombye gushingirirwa kugira ngo byorohe kuzikata, gukata ibisambo, gusarura n'indi mirimo yose ikorerwa igihingwa. Ubwoko bw'inyanya bugufi bwagombye gushingirirwa mu gihe cy'imvura kugira ngo imbuto z'inyanya zidakora hasi ku butaka.

Uburyo butandukanye bwo gushingirira burashoboka. Igihingwa kiba kigomba gufata neza ku mushingiriro, bigakorwa mu ntangiriro nko mu byumweru bibiri nyuma yo kugemeka.

Uduti tw'umuceri, udushumi twa pulasitiki, udushumi tumatira dukoreshwa mu buhinzi bw'indabo, n'ibindi bikoresho byose umuntu yakwifashisha  bishobora gukoreshwa mu guhambira urunyanya ku giti. Guhambira bikorwa ku buryo ihundo ry'inyanya riba rishyigikiye.

4. Gukata ibisambo

Gukata ibisambo cyangwa gutoranya umumero ugomba gukurwaho mu rwego rwo kurinda inyanya kugunduka bishobora gutuma inyanya zikura vuba zikaba nini kandi ku buryo bungana. Gukuramo ibisambo bituma umwuka winjira neza  mu rugara rw'amababi, bikagabanya indwara zifata amababi bikorohereza kutera umuti ndetse no gusarura.

Ubwoko by'inyanya ndende bugomba gukurwaho ibisambo iteka kugira ngo zidakururumba. Urugero gukata ibisambo bikorwamo biterwa n'igihe cy'ihinga icyo ari cyo. Mu gihe cyose bakata ibisambo, ni ko banakuraho indabo zitari ngombwa kugira ngo bacungane n'umubare w'inyanya  wifuzwa.

5. Kubagara

Ibyatsi bigomba kubagarwa bikavanwa mu murima w'inyanya kuko bicuranwa n'igiti cy'inyanya urumuri, ibigitunga n'amazi. Ibyatsi kandi biba indiri y'indwara n'ibyonnyi. Ibyatsi bibi bibagarwa hakoreshejwe  intoki cyangwa isuka.

6. Ibitunga igihingwa n'inyongeramusaruro nkenerwa

Iyo inyanya zigeze aheza ubona ko zikeneye ibizitunga ni ngombwa ko hajyamo inyongeramusaruro uhereye igihe zitangiye kuzana imbuto. Ifumbire ikomoka ku matungo n'iyo mu ngarani ni zo nziza mu kongerera umusaruro umurima w'inyanya ushaka umusaruro w'umwimerere.

Ifumbire isukika ikoze mu bimera cyangwa ingarani iba ngombwa cyane cyane igihe imbuto zimaze kuza kugira ngo izindi zikomeze ziyongere. Naho ku musaruro utari umwimerere, inyongeramusaruro z'ubwoko butandukanye zishobora kongerwamo kugira ngo umusaruro utubuke.