Amacunga

Kwita kumusaruro

GUFATA NEZA UMUSARURO NYUMA Y`ISARURA

Amacunga abasha kumara ibyumweru 2 atangiritse abitse mu byuma bikonjesha cyangwa abitse mu cyumba gikonje. Nta mpamvu yo kwigora wibaza aho wabika amacunga yawe, icy'ingenzi ni uko abikwa ahantu hafunguye hagera umwuka.

Iyo amacunga uyatwikiriye uba uyima umwuka ugatuma hazamo ubuhehere ari na byo bituma ashobora kubora.

Amacunga aribwa ari imbuto zihiye cyangwa umutobe wayo. Umutobe w'amacunga cyabgwa igishishwa cyayo bishobora kubikwa igihe kinini ariko bibitswe mu byuma bikonjesha. Ushobora no gukonjesha umutobe w'amacunga mu gakoresho bashyira mu cyuma gikonjesha gakonjesha amazi akaba urubura mu gihe ushaka kwiyorohereza akazi.