Amacunga

Gutera imbuto

Gutera Imbuto y'amacunga

1.1. Kubona ingemwe

Ubwoko bwiza bw'amacunga agurishwa usanga kenshi adaturuka mu kwinaza imbuto; ingemwe ziba zarabonetse hakoreshejwe uburyo bwo kubangurira bagemeka amashami ku bitsinsi. Izo ngemwe ziboneka zimeze ku gitsinsi cy'ubwoko bwiza bw'amacunga byagaragaje ko bugira ingemwe zikura neza, kandi zishobora kwemera guhinganwa n'ubundi bwoko kandi zemera ubutaka ubwo ari bwo bwose.     

Imbuto zikoreshwa kugira ngo hazaboneke igitsinsi cyiza ni iz'indimu zirura. Gukoresha imimero ni bwo buryo bwiza bwo kubona ingemwe.

Iyo igitsinsi cy'igiti bahisemo kuzatanga ingemwe kigejeje ku gihe cy'umwaka, imimero myiza ifite cm 25-30 barayikata begereje ku butaka. Kugira ngo wizere ko ingemwe ari nziza kandi zizakura neza zikurwa ku gitsinzi mu gihe ziba zikura vuba vuba cyangwa igihe amatembabuzi aba atembera neza mu bihingwa. Ingemwe zimaze guterwa ni ngombwa kuyobora amazi. Ibitsinsi bibi bigomba gukurwa mu murima kugira ngo bitanduza ingemwe nzima, zizatanga umusaruro.

1.2. Kugemeka

Igihembwe cy'iginga cy'umuhindo ni cyo gihe cyiza cyo kugemura. Hategurwa imyobo yo guteramo ya m 0,8 x 0,8 x 0,8 kandi ubutaka bukavangwa neza n'ifumbire y'imborera ingana n'ibiro 50 Kg.

Ingemwe zikiri nto ziterwa mu bujyakuzimu bungana n'ubwo zarimo zikiri mu buhumbikiro. Iyo ingemwe zamaze guterwa, ni ngombwa gutsindagira ubutaka bugakomera. Agaferege k'amazi kugira ngo ayoborwe ku gihingwa kazengurutswa ku giti kuko kiba kigomba guhita kibona amazi ako kanya nyuma yo guterwa. Ni ngombwa kongera kuvomerera bukeye bwaho kugira ngo ahari ubutaka bwiyashije hafatane.

Intera igenderwaho mu gutera iterwa n'impamvu zitandukanye : igitsinsi, ikirere, ubutaka, uburyo bw'imihingire. Ibiti by'amacunga bishobora guterwa ku ntera ya m 4 x m 4 cyangwa m 3x m 5 kugira ngo umurima ubemo ibiti byinshi bishoboka.

Ubujyakuzimu buterwamo ni ngombwa kwitabwaho  kugira ngo wizere ko ingemwe zizakura neza. Igitsinsi kihanganira kubura kw`imizi, ariko igice cyo hejuru ntikibyihanganira. Iyo ihuriro ry'imimero ari rito ugereranyije n'ubutaka buyikikije igiti gishobora kubora kigapfa. Gucukura hafi y'igiti kugira ango amazi yinjire neza nabyo bishobora gutuma igiti cy'icunga kibora.