Amacunga

Gutegura Umurima

Gutegura ubutaka

Igihe umuhinzi ashaka gutegura umurima wo guhingamo amacunga, hari imirimo igomba gukorwa kugira ngo yizere ko ibihingwa bizaba byiza igihe kinini. Muri iyo mirimo harimo gutegura umurima bwa mbere bigomba gukorwa mbere yo kugemura ( ingemwe cyangwa imimero yameze ku giti cy'icunga).

Gutegura umurima bwa mbere ni ukuwuhinga kugira ngo indi mirimo ikurikira yo gutegura gutera igende neza nko gutegura uburyo bwo kuyobora amazi, gutegura imyobo izaterwamo,…iyo mirimo aho bishoboka ko ikorwa harimo:

 (i) Gukuraho ibihuru
(ii) Gukuramo amabuye n'ibitare
(iii) Kuringaniza ubutaka.