Ibitunguru

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko ku bitunguru

Indwara ikunze kugaragara ku bitunguru mu Rwanda ni “aliterinariose”  Iterwa n’agahumyo kitwa Alternaria porri Ibimenyetso byayo ubisanga ku mababi aho usanga amababi afite utudomagure dusa n’ikigina kivanzemo ibara rya violet kandi akenshi utwo tudomagure tuba tuzengurutwe n’ibara ry’umuhondo
Iyo ubonye iyo ndwara yabaye nyinshi mu murima wawe, utera umuti witwa mancozebe (ibiro 0.017 - 0.022 kuri ari 1 cyangwa ibiro 1.7 - 2.2 kuri hegitari 1)

Downy mildiou

Iyi ndwara irangwa n’amabara y’umweru ku gice cyo hejuru cy’amababi Iyi ndwara ikunze kuboneka iyo ikirere gihehereye kandi hari ubukonje
Uburyo bwo kuyirwanya Yirwanye uhinga ibitunguru rimwe mu myaka itatu (aho yagaragaye) Kwinika imbuto mu mazi ashyushye byica aka gakoko Tera umuti witwa Mancozeb  (ibiro 0.022 - 0.035 kuri ari imwe cyangwa ibiro 2.2 - 3.5 kuri hegitari imwe