Ubunyobwa

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa

 

Kubagara: ibyatsi bibi byimeza bicuranwa n’ibihingwa ubuhehere, intungagihingwa, urumuri n’umwanya wo kwisanzuriramo. Ni ngombwa kurandura ibyatsi byose bibi byimeza mu murima.

Gukoresha amafumbire

Iyo ubunyobwa bumaze kumera, umuhinzi akabona ko budafite uduheri duhagije ku mizi bityo ntibunakurure Azote ihagije mu kirere, ni ngombwa kongeramo ifumbire ikungahaye kuri Azote ku rugero rwa kg 30-40/Ha mu minsi iri hagati ya 30 na 45 nyuma y’itera. Iyo fumbire ifasha igihingwa gukura neza ikoreshwa igihe ubutaka buhehereye, hanyuma igakurikirwa no kurandura ibyatsi cyangwa kumenera ubutaka. Ishwagara na yo ni ingenzi ku buhinzi bw’ubunyobwa mu butaka busharira. Umuhinzi akoresha ishwagara iseye neza ku rugero rwa kg 250/Ha ishyirwa ku muzenguruko w’ingemwe z’ubunyobwa mu minsi 20-25 nyuma yo gutera. Ishwagara irenzwaho agataka gake kugira ngo igume mu bujyakuzimu bwa cm 3.

Guhinduranya ibihingwa: Ni byiza guhinduranya ubunyobwa n’ibindi bihingwa bitari mu bwoko bw’ibinyamisogwe mu rwego rwo kurinda no kurwanya indwara.