Inkoko

Gucunga umutungo

Kwandika no kubika amakuru inkoko

Umworozi w'inkoko agomba kwandika no kubika amakuru ku buryo bukurikira:

  • Umubare w'inkoko atunze, zaba izitera amagi cyangwa izitanga inyama.
  • Amakuru ku buzima bw'inkoko: harimo amakuru ku mataliki zavukiyeho, izapfuye n'amataliki zapfiriyeho, ibimenyetso zagaragazaga, isuzuma zakorewe n'imiti zahawe, inkingo, n'ibindi...
  • Ibiryo zigaburirwa:  ingano y'ibiryo bihabwa inkoko hakurikijwe ibyiciro zirimo.
  • Amakuru ku magi zitera: umubare, amazima, amenetse, atari mazima.....,
  • Ku nkoko zitanga inyama: amakuru ku buremere bwazo yandikwa buri cyumweru kandi n'amakuru ku ngano y'inyama zitanga arabikwa.

 

  •  Amoko

Mu Rwanda, dufite amoko y'inkoko akurikira:

- Inkoko zitera amagi: Isa Brown ( Soma " Isa Burawuni)

Ibiranga inkoko yo mu bwoko bwa Isa Burawuni: izi inkoko ni bumwe mu bwoko bwiza butera amagi ku mworozi ugitangira kuzorora. Zikomoka mu Bufaranza kandi izikuze zipima hagati ya kg 4.5-6. Ni inkoko zimenyera abantu ku buryo bworoshye. Isa Burawuni ni inkoko zibereye umuryango ufite abana, baba abato baguma mu rugo cyangwa abiga. Izi nkoko ntabwo zikunda gukubagana ziguruka iruhande rw'abana nk'uko andi moko y'inkoko abigenza. Inkoko z'ubu bwoko zitera amagi arenga 300 ku mwaka.

- Inkoko zitanga inyama: Cobb 500 ( Soma "Kobu 500")

Inkoko z'inyama zo mu bwoko bwa Kobu 500:

  • Ntizirushya korora rwose zisaba igiciro gito ugereranyije n'umusaruro w'inyama zitanga
  • Zirya bike kandi zigatanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru
  • Zikoresha neza ibiryo zihawe
  • Zikura neza
  • Zikura ku buryo bumwe ku buryo byorohera inganda zitunganya inyama zazo
  • Ni ubwoko bwiza buhiga ayandi

- Inkoko gakondo z'inyarwanda

Umusaruro

  • Ushobora korora inkoko zitera amagi cyangwa izitanga inyama
  • Nyuma y'amezi abiri zivutse, inkoko zitanga inyama zishobora kuba zigeze ku buremere bw kg 1.6
  • Iyo ibazwe, inkoko itanga inyama zingana na 70% by'uburemere bwayo ( urugero: inkoko ipima kg 1.6 itanga inyama zingana na kg 1.120)
  • Inkoko za gakondo  zo zibasha gutanga umusaruro ungana na 60% by'uburemere bwazo.
  • Inkoko yo mu bwoko bwa kijyambere bwa Rhode Island Red yafashwe neza ishobora gutera amagi 220 mu mwak, ni ukuvuga ko itera ku rugero rwa 60%.
  • Inkoko itera amagi yo mu bwoko bwa Derco ( Soma "Deriko") yafashwe neza ibasha gutera amagi 250 ku mwaka, ni ukuvuga ko itera ku rugero rw 69% by'iminsi y'umwaka.
  • Habaho ubwoko bwa kijyambere bushobora gutera amagi 300 ku mwaka, cyane cyane ubwitwa Warren ( soma "Wareni").

Inkoko ya gakondo ishobora gutera hagati y'amagi 60 na 90 ku mwaka, ariko inkoko za gakondo ziratandukanye