Inkoko

Utuzu tw'Inkoko

Inzu y'inkoko

Ubworozi bw'inkoko ni umurimo mwiza ubyara inyungu ku borozi bafite ubutaka buto, kubo bukorerwa ahantu hato kandi bugasaba uburyo buciriritse. Amagi n'inyama z'inkoko bifite intungamubiri nyinshi kandi bihabwa igiciro cyiza ku isoko.

Hariho uburyo bubiri bwo korora inkoko: inkoko zitera amagi, n'inkoko zitanga inyama.

1. Inzu y'inkoko

Inkoko zigomba kugira ahantu hisanzuye ziba, urumuri n'umwuka uhagije. Aho inkoko ziba hagomba guteganywa ku buryo bukurikira:

  • m² 1 ku miswi 20 (kuva ku munsi 1 kugeza ku minsi 30 )
  • m² 1 ku bigwana cyangwa inkoko zikuze 10 ( kuva ku kwezi kumwe kugera ku mezi 5)
  • m² 1ku nkoko 5 zitera
  • Inkoko zigomba kugira urugo zisanzuramo zitembera imbere y'inzu yazo
  • Urugo rugomba kuba rwubatse ku buryo  budatuma inkoko zisohoka hanze yarwo.
  • Ku mishwi, ( kuva ku munsi 1 kugeza ku minsi 30), inzu ibamo igomba gushyushywa hakoreshejwe imbabura y'amakara cyangwa amashanyarazi.