Kwandika no kubika amakuru ihene
Kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw'ihene ni ingenzi kuko bigaragaza ikintu cyose cyabaye ku bushyo mu gihe runaka. Byongeye kandi, bifasha gucunga neza amatungo kuko byerekana inkomoko y'ihene bigafasha no guhitamo ubwoko bwiza wayibanguriraho. Kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw'ihene kandi bifasha gutegura neza ingengo y'imari izakoreshwa mu bikorwa byo kubuteza imbere.
Aha twagaragaje amakuru akenewe kwandikwa no kubikwa mu bworozi bw'ihene. Agaciro n'akamaro k'amakuru agomba kwandikwa no kubikwa bitandukana bitewe n'uburyo bwo korora umworozi yahisemo:
- Amakuru ku buzima bw'ihene: aya makuru agaragaza izarwaye, izapfuye, ibimenyetso zagaragaje, isuzuma ryakozwe, imiti n'inkingo zahawe n'ibindi.
- Amakuru ku biryo byagaburiwe ihene: ibi biragoye kugaragaza mu bworozi bw'amatungo arisha ku gasozi, ariko ku bworozi bugenewe isoko nko gukuza cyangwa kubyibushya ihene zigaburirwa ibiryo byo mu nganda bishobora kwandikwa kugira ngo bifashe kubara igishoro n'inyungu.
- Amakuru yerekeye kubangurira:kumenya imfizi, inyagazi n'ihene zizikomokaho ni ingenzi mu bikorwa byo gufata ibyemezo byo kuvugurura icyororo, kugurisha cyangwa se kuvana ihene zimwe mu bworozi.
- Amakuru ku ihene zavutse: aya makuru agaragaza umwirondoro w'izavutse, imfizi yazibyaye,ibiro zavukanye, italiki zavutseho, uburyo zavutsemo ( imwe cyangwa nyinshi), ndetse n'ibitsina byazo.
- Amakuru ku mukamo: kwandika amakuru ku mukamo rimwe mu cyumweru byaba bihagije kugira ngo byerekane ingano y'amata y'amata aboneka. Ku bw'iyo mpamvu, iyo umworozi yorora ihene n'intama zitanga amata cyangwa se izitanga inyama, ashobora guhitamo izikamwa cyane akaba ari zo abikaho amakuru y'umukamo rimwe mu cyumweru.
- Amakuru ku mikurire: hapimwa ibiro ihene zungutse mu gihe cyagenwe ( bishobotse buri kwezi).
- Amakuru ku mibare y'ihene zigize mu bushyo n'ibindi bintu by'agaciro.
- Umusaruro w'inyama: kwandika amakuru ku musaruro w'inyama ziva ku ihene ibaze ni ingenzi, cyane cyane mu bworozi bushingiye ku muryango. Aya makuru yaboneka mu mabagiro mu gihe ari ho ihene zibagirwa.
2. AMOKO
Mu Rwanda, dufite ubwoko butandukanye bw'ihene:
- Ihene y'inyarwanda ( Gakondo)
- Ihene yo mu bwoko bwa Gala
- Ihene yo mu bwoko bwa Boer (soma "Gala")
- Ihene ya Saanen ( soma "Sanini")
- Ihene yitwa Toggenburg (soma "Togenibagi")
- Anglo-nubian (soma "Angolonubiyani)
- Ibyimanyi: ihene gakndo x ihene z'inzungu