Ihene

Ubuzima bw'ihene

Indwara z'ihene

Indwara

Ikigero cy’ihene zifatwa

Ibimenyetso

Uburyo bwo kuyirwanya

1. Inzoka zo mu nda

Ihene nkuru n’intoya

Kudakura neza, guhitwa, kunanuka, guhinduriza ubwoya, gukorora

Kugira isuku

Imiti y’inzoka

2. Ibinwanwa (ibimwete)

Ihene ntoya n’inkuru

Kugira umuriro mwinshi 41°C

Urukoko ku munwa ibimwete mu kanwa bishoboka gutuma amara abyimba, bikazana n’ingorane mu guhumeka

Glycerine ivanze na iode kuri ¼ bogesha ibimwete, gutera antibiotiques

Gukingira

3. Ruhaha

Ihene nkuru n’intoya

Kugira umuriro mwinshi 41°C gukorora, gupfuna ibimyira bivanze n’amashyira guhumeka nabi, guhirita, kutabasha kugenda, umutima ugatera cyane

Gukingira

antibiotiques

4. Amakore

Ihene nkuru

 Kuramburura yendaga kubyara ndetse no kudasohora iya nyuma. Ku mfizi iyi ndwara itera ubugumba no kubyimba mu ngingo

Intama zigomba gusuzumwa amakore, izigaragaye ko zanduwe zigashyirwa mu kato cyangwa zikavanwa mu bworozi

5. Umuzimire

Ihene  nto n'izikuze

Impiswi, umwuma, intege nke n'urupfu ni ibimenyetso by'umuzimire ku ihene ntoya n'izikuze. Iyo ihene zirwaye umuzimire ntizitanga umukamo ushimishije n'amata abonetse aba afite impumuro mbi.

 Iyi ndwara isuzumwa hakoreshejwe ibyo ihene yitumye. Imiti ikoreshwa mu kuyivura ni nka Sulphamezathine cyangwa  sulphadimidine 0.2 gm/kg y'uburemere bw'umubiri,  Amprosol 20% : 100 mg/kg mu gihe cy'iminsi 4-5 cyangwa  Zoaquin

6. Uburenge

Ihene nto n'inkuru

Iyi ndwara ikunda kugira ingaruka ziri mu rugero ku ihene nkuru. Iyafashwe igira ibisebe ku rurimi, ku munwa, ishinya n'aho amenyo afatira, ku ruhu rwo hagati y'ibinono ndetse no ku icebe rimwe na rimwe. Ihene nkuru yafashwe ishobora gucumbagira. Ihene nto zafashwe n'iyi ndwara zishobora gupfa.  

 

Gushyira mu kato intama yafashwe no gukingira izisigaye ukibona ko uburenge bwateye. Intama yafashwe yogeshwa amasabune yabugenewe nka Alum, Alum, Potassium permanganate, no gusiga umuti wa boroglycerine ku bisebe.

7. Ubushita

Ihene nto n'izikuze

Umuriro muke, ibiheri biza ku matwi, izuru n'icebe.Ibyo biheri birimo amashyira biruma bigakomera. Utwana tw'ihene twafashwe n'iyi ndwara duhinda umuriro mwinshi, tugapfa tutarazana ibiheri.

Gushyira mu kato ihene zafashwe n'indwara no koza buri munsi ibisebe ukoresheje umuti witwa hydrogen peroxide ufunguje amazi ku rugero rungana no kuziha imiti yabugenewe. Abakamyi baogesha intoki isabune isukura ariko idafite ingaruka ku ruhu.