Indwara n’ ibyonnyi by’ingano
a. Indwara
- Indwara ya Seputoriyoze: iterwa n’agahumyo bita "Septoria tritici"; igaragazwa n’amabara maremare atareshya y’ikigina cyeruruka mu ibara hagati, umuzenguruko w’ibara ukaba ikigina cyijimye. Indwara itangirira ku mababi yo hasi. Iyo ibonetse mu murima utarera, ntacyo basarura. Ubusanzwe igabanya umusaruro cyane w’ingano. Iboneka mu gihe gihehereye cyane kirangwa n’ubushyuhe.
Kuyikumira no kuyirwanya:
- Bayirwanya batera imbuto ziyihanganira kandi z’indobanure;
- Guhingira igihe,
- Gutera imbuto zihungiye,
- Kurunda inganagano mu kimpoteri cyazo ahitaruye.
- Umugese w’ingano: iterwa n’agahumyo bita "Puccinia sp." (Striifomis, graminis anarecondida), igaragazwa n’utudomagure tw’ifu tw’umuhondo wijimye cyangwa umukara ku bibabi by’ingano. Amababi yafashwe cyane aruma. Ikunze kuboneka mu gihe bikonje kandi ingano ziyirwaye zigira ibihuhwe byinshi. Iboneka cyane nyuma yo guterera.
Kuyikumira no kurwanya:
- Bayirinda batera ingano zihanganira indwara kandi kare,
- Gutera imbuto zihungiye na Thiram;
- Gusimburanya ibihingwa mu murima kuko agahumyo kayitera gashobora kubaho gafashe ku bishibu cyangwa ku ngemwe zikomoka ku ntete z’ingano zaguyehasi;
- Kurunda inganagano mu kimpoteri cyazo ahitaruye.
b. Ibyonnyi
- Agakoko karya amababi (Coccinnelles) bita "Epilachna spp"
Ni agakoko ko mu bwoko bw’ibivumvuri gasa nk’impeke y’ikawa. Agakoko gafite ibara ry’umutuku ririmo utudomo twinshi tw’umukara. Agakoko kakiri gato, gaharura ikibabi ku ruhande rwo hasi, naho agakuze karya gahereye ku migongo y’ikibabi.
Kuyikumira no kurwanya: bayirwanya bakoresheje imiti nka Dimethoate, Chloropyriphos – ethyl, Cypermethrine.