Ingano

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa cy’ingano

  • Ingano zikenera kwitabwaho hakorwa ibi bikurikira: kumenera, kubagara, gusukira, kurandura ibyatsi, ibindi bihingwa, kimwe n‘izindi mbuto z‘ingano zimeza mu murima.
  • Gufumbira:
    • Ifumbire y’imborera: toni icumi kuri hegitari  zishyirwamo mbere yo kubiba imbuto (T 10/ ha ).
    • Ifumbire mvaruganda :ibiro 250 bya NPK cyangwa kg 100 za DAP mu murima  wa hegitari imwe mu gihe cyo gutera (250 kg/ha za NPK cyangwa 100 kg/ha za DAP), hakongerwamo kg 100 za Ire (mu gihe cyo kubagara).
  • Isimburanyabihingwa:ingano zibisikanywa n’ibinyamisogwe (amashaza, ibishyimbo, ) ndetse n’ibinyabijumba (ibirayi).