Ibinyomoro

Gutegura Umurima

Gutegura umurima w'ibinyomoro

Gutegura umurama

Umurama cyangwa ingemwe z’ibinyomoro ugomba kuva ku biti bitarangwaho uburwayi. Birabujijwe gutera ingemwe zavuye ku murama uva ku biti birwaye kuko iyo uteye bene izo ngemwe zikunze gukwirakwiza uburwayi.

Gutegura umurama uzatanga ingemwe Mu guhitamo aho umurama w’ibinyomoro uzaturuka ni ngombwa kwitondera ibi bikurikira : Hitamo igiti cy’ikinyomoro kitagaragaza ubur-wayi na buke cyakuze neza cyera imbuto nyinshi kandi nini.

Sarura imbuto z’ibinyomoro zeze neza zidafite ubusembwa zahishije neza Mbere yo kuzikata banza uzironge mu mazi arimo Jik (urugero 1 rwa Jik mu ngero 3 z’amazi) cyangwa amazi arimo umunyu w’igisoryo. Ibi byica indwara zaba ziri ku gishishwa cy’inyuma .

Satura imbuto z’ibinyomoro mo kabiri uvanemo imbuto zivanze n’umutobe ukoresheje ikiyiko. Hanyuma ubishyire mu icupa ripfundikirwa won-geremo amazi upfundikire, hanyuma uhugutisha imbuto (ubuhwa) zivanze n’umurenda, Imbuto zimaze guhuguta zirongwa mu mazi arimo javeli (5%).

Imbuto umaze kuronga zishyire mu gacucu mu ibase cyangwa mu gatambaro gasukuye uzishyire mu gacucu ku buryo zikamukamo amazi. Ibyo birangiye umurama uragosorwa.Umurama ubonetse ushobora guhita uhumbikwa cyangwa ukabikwa ahantu hahehereye.

Imbuto zibikwa ahantu hahehereye mu mabaha-sha y’impapuro ariko nturenze amezi 3 utarazitera kuko iyo arenze ntizimera kubera ko ubushobozi bwo kumera (pouvoir germinatif) bw’umurama bugenda bugabanuka cyane.