1. IRIBURIRO
Epinari (Spinacia oleracea) ni igihingwa kiribwa cyo mu bwoko bw’imboga gikomoka muri Aziya yo hagati n’iy’iburengerazuba. Amababi yazo aribwa nk`imboga. Epinari ni igihingwa kimara umwaka umwe (biragoye ko cyaramba imyaka ibiri) kigira uburebure bwa cm 30. Epinari zishobora kwera mu turere dukonja.
Epinari ni imboga zifite intungamubiri nyinshi zitanga ingufu, amafufu, Poroteyine, vitamini A, B, B1, B2, B3, B6, B9, c, E, K n’imyunyungugu nka Kalisiyumu, Ubutare, Manganeze, Potasiyumu, Sodiyumu na Zenke.
Epinari zera neza mu turere tudashyuha kandi zishobora kwihanganira urubura rugwa bwa mbere. Epinari ziramera zikanakura neza ahari igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 4 na 16 ariko zishobora no kwihanganira igipimo kiri munsi ya dogere. Epinari zikunda ubutaka burimo ifumbire, buhitisha amazi, bufite ubusharire buri hagati ya 6,4 na 6,8. Epinari ntizihanganira ubutaka busharira cyane. Iyo ubusharire buri ku rugero rwo hejuru cyane ni byiza gushyiramo ishwagara.Igipimo cy’ubushuhe bw’ubutaka nticyagombye kurenga dogere 21.
2. AMOKO YA EPINARI
Gutandukanya amoko ya epinari bishobora gukorwa hagati y’amoko amaze igihe kinini ahingwa n’andi akiri mashya.
Amoko amaze igihe arangwa no kurabya vuba mbere y’igihe mu gihe cy`ubushyuhe. Naho amoko akiri mashya akura vuba vuba cyane ariko ntahite arabya ngo azane imbuto. Amoko ya kera kandi agira amababi ananutse kandi akagira ajya kurura mu gihe amoko mashya yo agira amababi agaye n’utubuto twiburungushuye.
Amoko ahingwa mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ni aya akurikira:
a. Ubwoko bwatubuwe bwera vuba No 7- Early hybrid No.7: (Spinacia oleracea. (F1) ni ubwoko bwa epinari zihagaze kandi zigara, zitanga umusaruro utubutse w’amababi aryoheye ijisho asa n’icyatsi kibisi kijimye mu rugero. Ubusanzwe baziteka ku mwuka cyangwa bakazitogosa kugira ngo zigumane intungamubiri kandi zikorwamo salade nziza. Epinari ni igihingwa gifite akamaro haba ku karima k’igikoni cyangwa ku muhinzi uhingira kugurisha ku isoko. Ubu bwoko bwa Epinari bubasha kwihanganira indwaranka ububembe (CMV) kandi iyo zimaze gusarurwa zibasha kwisazura zikongera kwera neza.
b. Ubwoko bwa Epinari bwitwa “Bloomsdale long standing”:Ni ubwoko bwa epinari bukura bujya ejuru bugira amababi menshi kandi abyibushye y’icyatsi kijimye kandi yihinahinnyero afite inkondo nini kandi ndende. Ni ubwoko bukururumba cyane kandi bwishimira ubutaka.