Amasaka

Gutera imbuto

Gutegura umurima w'amasaka

  1.1 Guhinga

Mbere yo gutera amasaka umurima ugomba kuba uteguye neza. Bahinga bageza isuka hasi uburebure bw’ubuhinge bukareshya n’ubw’isuka imwe. Bakuramo urwiri kandi bagacoca amanonko.

1.2. Gutera

Amasaka agomba guterwa ku mirongo ifite m 0,75 hagati y’umurongo n’undi, na m. 0,20 hagati mu murongo. Ashobora no kubibwa bamisha.