Amasaka

Gusarura

Gusarura

Amasaka asarurwa igihe yeze neza. Iyo amasaka yeze, aho intete zimerera harirabura. Amasaka yera ahereye ku mutwe w’ihundo ugana hasi. Batema amasaka bakayanika kugira ngo agabanukemo amazi. Ishusho ikurikira irerekana ubwanikiro bw’amasaka mu kigo cy’ubushakashatsi cya Rubona, mu buryo butuma yuma neza.