Inanasi

Gutera imbuto

Guhitamo no gutera Imbuto ku nanasi

  • Gutubura ingemwe hakoreshejwe ibishibu
  • Gutubura ingemwe hakoreshejwe isunzu
  • Gutubura ingemwe muri laboratwari(Tissu culture)
  • Uburyo bwo gusatagura uruti
  • Uburyo bwo gutema
  • Uburyo bwo gusatagura uruti
  • Uburyo bwo gutema

 Uburyo bwa 1: Bukorwa iyo igitsinsi cy’inanasi gipima hagati ya 1,8 na 2.2kg. Ubu buryo butuma umuhinzi adasarura urubuto na rumwe rw’inanasi. Uruti rw’inanasi rutemerwa kuri cm 40-50 uvuye ku butaka igice cyo hejuru kikajugunywa. Ibice by’ibibabi byasigaye birekerwa ku ruti kugirango ruzatange ibishibu.

 Uburyo bwa kabiri: Ubu buryo butuma umuhinzi asarura rimwe gusa ariko bugatanga n’ibishibu byinshi. Ibi bikorwa nyuma y’isarura rya mbere. Bakoresha umupanga cyangwa ikindi cyuma bagatemera ku burebure buhagije ku buryo batangiza ibishibu byo hasi. Ukwezi nyuma yo kubagara batangira gusarura ibishibu bishobora gusarurwa kugeza ku ncuro 8. Ibi bikomeza gukorwa kugeza amezi 12 ashize. Ibishibu bisarurwa bifite nibura gr 224 kugeza kuri 672.

.Uburyo bwa gatatu: Ureka inanasi ikera kabiri hanyuma ugatema nk’uko utema ku buryo bwa    kabiri. Ubu buryo ntibuhenze kandi butanga ibishibu byinshi kandi vuba.

Muri ubu buryo ibishibu bisarurwa kuri nyina iyo bimaze kugera ku rugero rwifuzwa, hakoreshejwe intoki, hanyuma bigatoranywa hakurikijwe uburemere bwabyo bikajya guterwa nk’uko byerekanywe haruguru.

Igihe cyo guhinga inanasi

Umuhinzi atera inanasi mu gihe cy’imvura y’umuhindo, ni ukuvuga mu mezi ya Nzeli, Ukwakira n’Ugushyingo. Ibi bituma ibona amazi ahagije igihe kirekire. Inanasi zishobora no guterwa mu gihe cy’itumba ni ukuvuga mu mezi ya werurwe na mata ariko zihita zihura n’izuba ryo mu cyi rigatuma zidakura neza.Ibishibu biterwa bitsindagirwa mu mwenge waciwe mu bujyakuzimu buri hagati ya cm 8 na cm 10. Umuhinzi yirinda kubitaba cyane no kubirereka hejuru. Ubutaka bugomba gutwikira aho wacukuye hose bityo bigatuma imizi izahita iturika igatangira kugaburira igishibu wateye. Igishibu kandi kigomba gushingwa gihagaze neza.

Nyuma yo gutera, ni ngombwa rwose gusasira utuyira kugira ngo wirinde ko hazamera ibyatsi.