Iyo ahatewe inanasi hujuje ibyangombwa byavuzwe haruguru, Ibishibu bitewe bifite uburebure bwa cm 30-35 byera hashize amezi 18. Igishibu kirengeje ubwo burebure cyera mu mezi ari munsi ya 18 kandi kikera urubuto ruto. Inanasi yera nyuma y’amezi 6 yannye, ni ukuvuga nyuma y’amezi 12 kugeza kuri 24 itewe. Iyo umuhinzi yateye isunzu ry’inanasi yera hashize imyaka 2 ariko igatanga urubuto runini ( ibiro 3,5-4). Na none kwera vuba kw’inanasi biterwa n’ubwoko bw’igishibu umuhinzi yateye, ifumbire yashyize mu murima n’uko yakoreye inanasi ze.
Mu gusarura inanasi biterwa n’icyo uzakoresha umusaruro:
Iyo ari izo kohereza mu mahanga, uzisarura zitarahisha cyane; ni ukuvuga • zitangiye gufata ibara ry’umuhondo kuri ¼ cy’urubuto. Ntizigomba kurenza uburemere bwa kg1,5 kuko abaguzi bo mu burayi bakunda izifite uburemere buri hagati ya kg 1,3-1,5; ariko kandi ntizigomba kuba zifite isunzu rinini.
Iyo ari inanasi zo kugemura mu nganda zitunganya umusaruro • hasarurwa izahishije kugera kuri ¼ cy’urubuto kandi hakagemurwa izifite uburemere guhera kuri kg 1,8 kugeza kg 2. Iyo ari inanasi yo kugurisha ku masoko yo mu gihugu hasarurwa iyeze neza ni ukuvuga izirengeje ½ cy’inanasi cyahinduye ibara. Ku birebana n’uburemere hakurikizwa icyo abaguzi bifuza.