1. Ibibara by`ikigina(Alternaria passiflorae)
Indwara ikomeye ku isi yose ku matunda ni ibibara by`ikigina biza ku mababi, ku giti no ku mbuto. Ibimenyetso byayo ni ibibara by`ikigina bifata hagera kuri mm 10 z`umurambararo ku mababi, kenshi bigakura bigana imbere mu giti bikumishamo imbere rwagati. Ku giti cy'itunda, ibyo bibara bigera kuri mm 30 z`uburebure kandi iyo bifashe munsi y`amababi bishobora kwica itunda ryose. Ku rubuto, ibibara biza ari ikigina cyerurutse, bikoze uruziga kandi bicukura; kenshi na kenshi birihuza bikarema ikibara gikwiriye ahantu hanini maze bikarema udukoko twinshi tw`umutuku uvanze n`ikigina. Utwo dukoko tujya ku mababi, ku gihimba no ku mbuto dukwirakwizwa n`imvura irimo imiyaga ihuha. Igihe ikirere gishyushye, hahehereye bituma iyo ndwara yiyongera.
Kuyirwanya:
2. Seputoriya (Septoria passiflorae)
Iyi ndwara ifata amababi, igihimba n`imbuto. Amababi yafashwe arihungura ku buryo bworoshye bikaba byanatuma n'uruyange ruhunguka. Ibyo bibara bishobora no kwirema ku gihimba ku burebure bwacyo. Ku mbuto hazaho ibibara by`ikijuju cyerurutse bizamo ududomo tw'umukara. Ibibara kenshi bigera aho bikihuza bigafata ahantu hanini ku rubuto. Imbuto zafashwa n'iyo ndwara zigenda zihisha ibice ibice. Ubukoko buterwa n' utwo tudomo tw'umukara buhuhwa bujya ku giti byegeranye mu gihe cy`ubuhehere n'umuyaga bityo bikakwirakwiza vuba iyo ndwara. Iyo ndwara ikwirakwizwa n`imvura, urume no kuvomerera baturutse hejuru. Igihe cy'ubushyuhe n'igihe cy`ubuhehere byorohera ikwirakwiza ry`iyi ndwara.
Kuyirwanya:
Ingamba zo guhangana n'ndwara y`ibibara by`ikigina ni zimwe n`izo kurwanya indwara twabonye haruguru
3. Cyumya (Fussarium oxysporocum f-sp-passiflorae)
Ibimenyetso by`iyi ndwara ni amababi ahinduka umuhondo maze agace kegereye ku butaka k`igihingwa cyanduye kagahinduka ikigina kakanisatura mu burebure; umugozi w`itunda uruma bigakurikirwa no gupfa burundu kw`igihingwa cyose. Iyo urebye neza mu gihimba cyanduye usanga ibice by`imbere byarahinduye ibara bikaba ikigina.
Kuyirwanya:
4. Kirabiranya y'amatunda (Phytophthora nicotianae var. parastica)
Amababi yafashwe n`iyi ndwara asa n`ikigina cyerurutse gisa n`icyinitse mu mazi. Yihungura ku buryo bworoshye, bigatuma n`uruyange rwihungura. Ibice byafashwe by`igihimba bibanza gusa n`idoma nyuma bikazaba ikigina hejuru y`ihuriro ry'ishami ryabanguriwe n'igitsinsi. Bishobora kuzenguruka igihimba cyose bikagitera kuraba ko gupfa kw`igihingwa cyose.
Ibimenyeto by`iyi ndwara ku mbuto z`amatunda bigaragazwa n`ikibara kinini gisa n`ikinitse mu mazi. Imbuto zirwaye zihungura ku buryo bworoshye maze mu gihe cy`ubuhehere kigatwikirwa n`ikibara cy`umweru gikomeza gukuriramo ubukoko.
Ikindi kimenyetso ni ukubora kw`imizi. Ubwoko bw`amatunda asa n`idoma ndetse n`ay umuhondo bitandukanye mu buryo bufatwa n'indwara. Ubwoko bw`umuhondo bwandura cyane kirabiranya iterwa n'udukoko twitwa P. cinnamoni, naho ubwoko busa n`idoma bukandura kirabiranya iterwa na P. nicotianae.
Ayo moko yombi y`imiyege ashobora gufata amatunda kandi agatuma imizi ibora, igihingwa kikumagara, n`ubushye bw`amababi. Mu ntangiriro, udukoko tw`imiyege duturuka mu butaka buhehereye bwo munsi y`igihingwa bugahehera cyane ku buryo urugara rw`amababi ruhabanuka.
Iyi ndwara itizwa umurindi n`igihe cy`ubuhehere n`umuyaga.
Kuyirinda:
5. Indwara y'ububuye ( Passion fruit woodiness potyvirus: PWV)
Amababi yanduye agira amabara avanze akoze igishushanyo cy`icyatsi cyerurutse n`icyatsi kijimye kenshi na kenshi hakazamo n`ikibara cy`umuhondo werurutse. Rimwe na rimwe, utubara duto dusa n`impeta dushobora kugaragara ku buso bugana hejuru bw`ikibabi. Imbuto zanduye ziranyunkuka zigata ishusho isanzwe y`itunda, zikagira igihu gikomeye n'umwobo w`imbere muto. Iyo ukase urubuto rurwaye usanga uruhu rw`imbere rufite ibibara bw`ikigina. Hari ubwo udukoko dutuma urubuto rwanduye rwiyasa.
Iyi ndwara iterwa n'udukoko twitwa Aphis gossypii, Myzus persicae n`ibyuma bakoreshaa bakata. Utu dukoko dutera indwara dushobora kwihisha mu nsina, mu bindi bihingwa no mu byatsi bibi.
Kuyirinda:
6. Utumatirizi (Aphis gossypii and Myzus persicae)
Utumatirizi twangiza ibihingwa by`amatunda binyunyuza amatembabuzi yabyo bigatuma amababi yafashwe yizingazinga, yipfunyarika cyangwa abyimba, bigatuma igihingwa cyose gita isura yacyo. Utumatirizi dukwirakiwiza ubukoko butera uburwayi zikarema ibisa n`ubuki bipfukirana igihingwa bigatuma kibora ibyo bikagabanya ubushobozi bw'ikimera bwo guhumeka.
Kuyirinda:
7. Udukoko twangiza amatunda
Udukoko (Thysanoptera sp.) dutera kugwingira kw`imbuto z`amatunda zikiri nto. Zitungwa n`amababi, indabyo n`imbuto. Ibice by`igihingwa byafashwe biruma. Indabyo zafashwe n`imbuto zikiri nto zigwa zirihungura. Imbuto zariwe n'utu dukoko zigira udukomere duto duto bigatera ubusembwa umusaruro w`amatunda igihe cyo kuyagurisha cyane cyane iyo ari agomba kugurishwa hanze y`igihugu.
Kuyirwanya: