1. Gufumbira no gukoresha inyongeramusaruro
Amatunda ni imbuto zikunda ko bazitaho kandi zikakira vuba ibizitunga byazikoreshejweho. Mu gihe cyo gutera ingemwe, muri buri mwobo uterwamo hashyirwamo kg 30 z`ifumbire kandi ikongerwamo buri mwaka. Gushyiramo inyongeramusaruro ku buryo buhoraho ni ngombwa kugira ngo umusaruro utubuke. Guteramo ifumbire ikomoka ku cyayi cyangwa cyangwa indi fumbire ikoze mu mababi y'ibimera bigomba gukorwa guhera mu kwezi kwa mbere kandi bigakorwa byibura buri mezi atatu nyuma y`aho.
2. Kubagara
Bidatinze amatunda yaramaze guterwa, kubagara byoroheje kandi bihoraho ni ngombwa. Mu gihe cyo kubagara ni ngombwa kubikora witonze kugira ngo udakomeretsa ingemwe. Gusasira ukurikiye imirongo cyangwa uzengurutse aho urugemwe rutereye birinda kumera kw`ibyatsi bibi bikanarinda imizi.
3. Gusasira
Gusasira bifasha kwirinda ibyatsi bibi bikanatuma ubuhehere buguma mu butaka. Iyo isaso iboze yongera uburumbuke mu butaka kandi igatuma ubutaka burushaho kuba bwiza.
4. Gukata amatunda
Gukata ni igikorwa cy`ingenzi mu buhinzi bw`amatunda kugira ngo igiti kigume ku murongo mwiza cye kurengera, byoroshya isarura, kandi bituma igiti cy`itunda gikura neza kikanatanga umusaruro mwiza. Ni ingenzi gukata igiti cy`itunda kubera impamvu zikurikira:
5. Kubakira itunda
Kubakira itunda ni ukubaka urufatiro igiti cy`itunda kizanyuraho gitondagira gikoresheje uburyo bwo kugaba amashami. Mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika byaragaragaye ko kubaka urufatiro rugiye umujyo umwe ari byo byiza.
Umugozi uziritse ku gasongero k`ipoto y`igiti gikomeye gifite cm 15 z' umurambararo na m 3 z'uburebure, gitabye mu bujyakuzimu bungana na m 0.6. Ayo mapoto akaba atandukanyijwe na m 8.
Uruzitiro rugomba kubakwa igihe umurima ukimara guterwamo ingemwe kugira ngo igihimba cy`itunda gikomeye kizazirikwe ku mugozi hifashishijwe.
Mu gihe amatunda ageze ku mugozi ahindura icyerekezo akuririra ku rundi ruhande akurikiye uburebure bwawo. Andi mashami ari munsi y`umugozi arakatwa agakurwaho.