Ibigori

Gutegura Umurima

Gutegura umurima w'ibigori

Uburyo bukoreshwa mu gutegura umurima

Mu Rwanda, abahinzi benshi b'ibigori bakoresha uburyo bumenyerewe bwo gutegura umurima:

  • Isuka

Uburyo bwo gutegura umurima bakoresheje isuka bukoreshwa cyane cyane n'abahinzi bafite ubutaka buto. Ubu buryo ntibwihuta, bukoresha abakozi benshi ariko burizewe.

  • Imashini zihinga

Imashini zihinga zikoreshwa cyane cyane n'abahinzi bafite ubutaka buringanye cyangwa bunini kubera ko izi mashini zihenda kandi ntizibonerwe ibyuma bisimbura ibishaje ku buryo bworoshye, igiciro cyo hejuru cy'amavuta zikoresha ndetse n'igiciro gihanitse cyo kuzikodesha.

  • Imashini nto zisunikwa

Ubu ni uburyo bwiza ku bahinzi bafite ubutaka buto cyangwa buringaniye kuko zikoresha amavuta make kandi zikaba zidahenze n'ubwo zitaberanye n'ubutaka bukomeye. Izi mashini zikoreshwa ibintu byinshi kandi biroroshye kuzikoresha. Icyakora abahinzi benshi ntibarasobanukirwa n'ibyiza byo gukoresha imashini, bitewe ahari n'uko zikiri nshya ku isoko.

  • Inyamaswa zihinga

Ubu ni uburyo bwo gukoreshwa inyamaswa zikurura amasuka ahinga. Ubu buryo bufasha umuhinzi guhinga ubutaka bunini no gutera ibigori byinshi ugereranyije no guhingisha isuka isanzwe. Gusa rero ubu buryo ntibuberanye n'ubutaka bukomeye cyangwa buhanamye.Ubu buryo kandi busaba kugura no korora imfizi yifashishwa mu gukurura amasuka ahinga.

Nyuma yo kureba uburyo bukoreshwa mu gutegure umurima, ni ngombwa kandi kurwanya isuri mu murima kugira ngo itazangiza ibigori umusaruro umuhinzi yari yizeye ntuboneke.

  • Kurwanya isuri hifashijwe :

Amaterasi y’indinganire

Gucukura imiringoti,

Gutera ibiti bivangwa n'imyaka bifata ubutaka

  • Kurima bwa mbere bavanamo urwiri n'ibindi byatsi bibi  iyo biri mu murima.
  • Guhinga bwa kabiri (gutabira) cyangwa gusanza bagiye gutera imbuto.

Gufumbira

Mu murima ugiye guterwamo ibigori hashyirwa Toni 10 kuri ha z’ifumbire y’imborera iboze neza mu gihe cy’itabira. Iyo ubutaka bwagundutse cyane, batera ishwagara mu murima mu byumweru bibiri mbere yo gutera ku rugero rwa Toni 2,5 na Toni 5 z’ishwagara kuri ha, ikamaramo ibihembwe bine by‘ihinga. Hashyirwa mu murima ifumbire mvaruganda: kg 250 za NPK(17-17-17) kuri ha, cyangwa kg 100 za DAP mu gihe cy’itera cyangwa imaze kumera. Iyo hashize ibyumweru bitandatu nyuma yo gutera, bakongeramo 100 kg za Ire kuri ha.