Sukuma wiki

Amoko

Amoko ya sukuma wiki

   

  1. Iriburiro

Sukumawiki ni imboga zizwi zo mu muryango w’amashu  (Brassica oleracea).

Sukumawiki ni izina ryahawe izo mboga risobanura ko “ zisunika iminsi”, zigatuma abantu baramuka kuko ziboneka kandi zidahenze ku badafite amafaranga menshi. Ni imboga ziboneka cyane cyane mu guhugu cya Kenya na Tanzaniya. Sukumawiki zikize ku ntungamubirikandi zikungahaye kuri Vitamini ( A, B6, C na K), imyunyungugu nka Kalisiyumu, Manganeze, Umuringa, Potasiyumu na Manyeziyumu. Sukumawiki zifitemo ibinure bike cyane ariko igice kinini cyabyo ni icyitwa Omega-3 bifitiye umubiri akamaro kanini.

2. Amoko ya sukumawuki

Habaho amoko menshi ya Sukumawiki. Amababi yazo ashobora kugira ibara ry’icyatsi kibisi cyangwa idoma, akaba arambuye cyangwa yihinahinnye ku mpande. Ubwoko bumenyerewe cyane ni  ni ubufite amababi yihinahinnye ku mpande bwitwa Scots Kale ( Soma “Sikotsi Kale”) zifite amababi y’icyatsi kibisi yihinahinnye ku mpande. n’igihimba gikomeye.

Sukumawiki yo mu bwoko bwa Sikotsi