Mu butaka bufite ubusharire bwinshi ushyiramo hagati ya toni 2.5 na 5 z’ishwagara kuri Ha ibyumweru 2 mbere yo gutera. Ishwagara iguma mu butaka ibihe bine by’ihinga bikurikiranye. Wongeramo toni 10 z’ifumbire iboze neza kuri Ha mu gihe cyo gusanza
Kongeramo kg 100 z’ifumbire mvaruganda ya DAP cyangwa kg 200 za NPK 17-17-17 kuri Ha mu gihe cyo gutera.