Ibishyimbo

Gusarura

Gusarura ibishymbo

Ibishyimbo bisarurwa ryari ?

Ibishyimbo bigufi bisarurwa ku minsi 75-90 nyuma yo kubitera. Ibishyimbo bishingirirwa byo bisarurwa ku 90-110 nyuma yo gutera, ariko ishobora kugera ku 120 ahakonja. Ibishyimbo barya imiteja babisoroma imisogwe ikiri mito kandi yoroshye, ireshya nka cm 7.5 kandi udushyimbo turi mu miteja tutaratangira gukura no gukomera, ni ukuvuga nyuma y’iminsi 45 bitewe.

Ibishyimbo bisarurwa gute ?

  • Kuranduza ibishyimbo intoki  cyangwa ugakatisha ibiti byabyo agakero
  • Kugenda ujonjorera mu murima ibigejeje igihe niba bitarereye rimwe

Ifoto: ibishyimbo byeze kandi byumye bigejeje igihe cyo gusarurwa