Ibihaza

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

1. Indwara

Indwara y’imvura: iterwa na mikorobe za Bagiteri zitera ibifu byera biboza inzuzi. Ni yo ndwara rusange y’inzuzi.Iyi ndwara ikwirakwira mu gihe ikirere gishyushye cyangwa gikonje mu gihe inzuzi zikiri ntoya zitangiye kubyibuha neza. Iyi ndwara iyo ifashe uruyuzi irihuta cyane maze ikarwangiza vuba cyane.

Indwara igitangira yigaragaza irema ibibara by’umuhondo cyangwa icyatsi kibisi cyerurutse ku mababiIgice cyo hasi cy’amababi gitangira gukuza indwara kigahindura isura kikijima. Ibyo bibara bihinduka umukara naho amababi agapfa burundu.

Ifoto : indwara y’Imvura  ku nzuzi

Kirabiranya: Iyi ndwara irangwa no kuraba no guhinduka urwirungu kw’amababi.  Kenshi na kenshi amababi agarura ubuyanja mu masaha ya nimugoroba, ariko mu gitondo akongera kuraba nka mbere kandi noheho uburwayi bukagenda burushaho gukara umunsi ku wundi.

 

Ifoto :Ibimenyetso bya Kirabiranya ku ruyuzi

Kwirinda indwara

Uburyo bwiza bwo kurinda inzuzi indwara iyo ari yo yose hakubiyemo:

  • Kuvomerera mu gitondo cyangwa ku manywa gusa: Kwirinda kuvomerera mu masaha atinze ya nyuma ya saa sita cyangwa ya nijoro. Indwara y’ibifu biboza inzuzi ndetse n’izindi ndwara ifata mu gihe hahehereye. Kuvomerera mu masaha ya nijoro ni nko kwenyegeza umuriro. Kuvomerera mu gitondo bituma izuba rihita ryumisha amababi vuba cyane.Kuvomerera nijoro bituma amababi ahehera ijoro ryose kugeza mu gitondo. Igihe haje ubushyuhe mu ijoro amababi atose yorohereza kororoka kw’indwara y’ibifu biboza.
  • Kuvomerera imizi gusa n’imigozi y’inzuzi:Kuvomerera hakoreshejwe umupira birinda amababi ubuhehere bw’inyongera ari bwo butera kororoka kw’indwara. Umupira uvomerera bawurambika ureba hasi kugira ngo birinde kumena amazi ku mababi.
  • Gutera imiti yica ubukoko mu rwego rwo gukumira indwara mbere y’uko zifata inzuzi: Umuti wica udukoko ushobora kurinda inzuzi. Ni byiza gutangira gutera imiti yica ubukoko hakiri kare mbere y’uko indwara zitangira gufata inzuzi. Mu gihe inzuzi zafashwe, wahita utera uwo muti. Iyo utewe hakiri kare bishobora gutuma igihingwa cyisubira kikaba kizima n’ubwo amababi yafashwe atakongera gusa neza. Indwara z’inzuzi zishobora gufata igice cyo hejuru cy’amababi cyangwa zigafata igice cyo hasi, zishobora gufata umugozi utereyeho ibabi cyangwa ku giti cyose.  Ni yo mpamvu umuti wica ubukoko uterwa ku bice byose bigize uruyuzi.
  • Gurandura  inzuzi zirwaye mu murima:  Si byiza gutaba inzuzi zirwaye mu murima cyangwa kuzikoramo ifumbire kuko mikorobi zitera indwara zishobora kubaho igihe kinini mu butaka cyangwa muri iyo fumbire maze zikazanduza ibihingwa by’imyaka izaza. Rimwe na rimwe, uburyo bakora ifumbire y’ibisigazwa by’ibihingwa ntabwo ubushyuhe buzamo buba buhagije ngo bitange icyizere ko bwakwica mikorobe. Ni ngombwa kujugunya inzuzi zanduye cyangwa zikajyanwa n’abashinzwe gutwara imyanda bazakoramo ibindi bintu.

2. Ibyonnyi

Ibyonnyi rusange by’umurima w’ibihaza ni ibi bikurikira:

Inkwavu: inkwavu zikunda ubwatsi butoshye n’imitwe yabwo hamwe n’imbuto zitarakomera zikiri nto. Kwirinda inkwavu bisaba kuzihiga, kuzitega, kuzirukana  gushyiraho uruzitiro cyangwa utuyungirizo twabugenewe.

Imbeba n’ifuku: Ibi byonnyi bicukura mu butaka bikangiza imizi y’uruyuzi. Kwrinda imbeba n’ifuku bisaba kuzitega cyangwa gutega umuti wica imbeba.

Inkima n’inkende: Inkima n’inkende zirya inzuzi z’ibihaza. Zicukura igihaza maze zigakuramo inzuzi.  Kuzirinda bisaba kunyanyagiza urusenda rushyushye mu murima w’ibihaza kugira ngo zijye kure y’ibihaza bikuze. Urusenda ruterwa inshuro nyinshi na buri gihe nyuma y’uko imvura iguye. Inkima n’inkende nazo wazirinda ukoresheje imitego yazo cyangwa umuti.

Isiha: ibyo kurya byazo ni imbuto ziryoshye, zeze neza(cyangwa zenda kwera). Kuzihiga no kuzitega ni bwo buryo bwonyine bwiza  bwo kuziirinda.

Ibindi byonnyi 4 bizwi:

Ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari tubisi,  uduhunduguru, ibivumvuri byangiza ibihaza  n’inda z’ibihaza.

Ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari tubisi:  bigira ibakwe mu kwangiza ku buryo mu kanya gato biba biyogoje igice kinini cy’umurima w’ibihaza. Igice cy’uruyuzi bikunda kurya cyane ni ubututu bukiri bushyashya bw’umuhondo hamwe n’amababi.

 

Ifoto: Ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari tubisi ku nzuzi

Ibivumvuri byangiza ibihaza: birya igiti cy’uruyuzi kandi zishobora kwangiza inzuzi zikiri nto.

Uduhunduguru: tugaragara nk’aho twitwaje intwaro nto zikagira ishusho nk’iy’ingabo ku mugongo wazo. Dusa n’ikijuju kijya kuba umukara n’udutwe dusa na oranje. Dushobora kwirasa rimwe tukihisha ukatubura.

 

Ifoto:Uduhunduguru ku bisusa

Inda z’ibihaza:ikimenyetso cya mbere kigaragara ku nzuzi zanduye iyi ndwara n’uko amababi atoshye akiri mato atangira kwihinahina. Iyo ugenzuye neza wegereye uruyuzi ubona utwo dukoko duto twinshi cyane tunyunyuza amatembabuzi ku gice

cy’inyuma cy’amababi. Dushobora no kwangiza cyane indabo z’ingore no gushwanyuza utubuto tugitangira kumera.

Mu rwego rwo guhangana n’utu dukoko mu murima muto, umuhinzi akoresha uburyo bwo gusuka amazi menshi ku nzuzi. Bituma udukoko duhunguka ku nzuzi bikanagabanya ubukana twari tuzanye bwo kwangiza. Ibyo bituma udukoko tw’utugore dufatwa.

Igihe ufite umurima utari munini, ushobora guhangana n’utu dukoko ukadufata kamwe kamwe ukwako ukadushyira mu kintu kirimo amazi y’isabune na amoniya.

 

Ifoto: Inda z’ibihaza ku mababi no ku bututu by’uruyuzi

Kugira ngo hagabanuke iyororoka ry’utu dukoko, mu gihe cy’imvura hakorwa ifumbire y’ibisigazwa by’ibihingwa, kandi umuhinzi agahinga ageza isuka hasi cyane ku buryo udukoko tutabona ahantu twihisha mu mvura. Uruhavu cyangwa inkengero zizitiye umurima zigahora zisukuye ibyatsi bibi bigakurwaho n’isuka cyangwa bikarandurwa.

Guhinga imirongo y’Ibihwagari yafi y’umurima  w’inzuzi na byo bifasha kurinda udukoko. Ibi bisaba ko igihe cyo kwera kibarwa neza ku buryo Ibihwagari bitangira kuzana ururabo mbere gato y’inzuzi. Udukoko nk’ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari

tubisi dukururwa n’umuhondo ukeye  w’imitwe y’Ibihwagari. Iyo utu dukoko atari twinshi duhugira ku bihwagari bityo ntitujye kwangiza n’inzuzi.

Igihe bibaye ngombwa ko hakoreshwa imiti yica ubukoko, ni byiza gukoresha imiti itangiza ibidukikije nk’ikorwa na Dr Earth.

 

Ifoto: Ibihagari biteye hafi y’inzuzi