Ibigori

Gutera imbuto

Gutera ibigori

Gutera imbuto

  • Haterwa imbuto ingana na kg 20-25 z’imbuto kuri ha.
  • Ibigori biterwa ku ntera ya cm 80 hagati y’imirongo na cm 30 hagati y’utwobo tw’imbuto, kandi hagaterwa ibigori bibiri muri buri kobo. Iyo bashaka gutera ikigori kimwe mu kobo, batera ku ntera ya cm 70 hagati y’imirongo na cm 30 y’utwobo tw’imbuto.
  • Igihe cyo gutera
  • Ku gihembwe cy’ihinga cy'umuhindo, mu misozi migufi no mu misozi iciriritse, batera ibigori mu byumweru bibiri bya nyuma by’ukwezi kwa Nzeli, n’ibyumweru bibiri bya mbere by’ukwezi k’Ukwakira.  
  • Ku gihembwe cy'ihinga cya kabiri, batera mu kwezi kwa Gashyantare.
  • Mu misozi mireremire, batera mu kwezi k’Ukwakira ku gihembwe cy’ihinga cya mbere no mu kwezi kwa Gashyantare mu gihembwe cya kabiri, ariko hari n’abageza mu kwezi kwa Werurwe bagitera.
  • Mu bishanga batera mu kwezi kwa Kamena, ibishanga bimaze kumuka.