Ibigori

Gusarura

Gusarura ibigori

GUSARURA

  • Sarura ibigori bimaze kwera neza no kuma,
  • Amababi n’ibishishwa biba byarumye
  • Igice cy’ikigori gifashe ku giti kiba cyatangiye guhindura ibara kibaba ikigina cyangwa umukara,
  • Bigori biba byumye utabyotsa
  • Iyo usatuye intete usanga imbere harumye
  • Byibyra ¾ by’ibigori biba byaratangiye kugwa bisa n’ibigiye kuva ku biti,
  • Urugero rw’ubuhehere ruba rugeze kuri 35%.
  • Gutema, kwanika no gutonora ibigori

    Bishobora gukorwa n’intoki bahwanyuza kimwe kimwe cyangwa bagatema ibiti byabyo bikiriho ibigori hanyuma bakabyanika mu murima kugira ngo bikomeze kuma.

    Ibigori byanitse mu murima byuma nka nyuma y’ibyumweru kuva kuri kimwe kugera kuri bitatu  bitewe n’uko ibihe by’izuba n’imvura bimeze. Nyuma y’aho ibigori bishobora gutonorwa  bigahunikwa.