Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko ku gihingwa cya wotameloni
Kabore,Fusarium Wilt (Fusarium oxysporum)
- Igihingwa gitangira kuraba ku zuba ryinshi
- Amababi yo hasi ahinduka umuhondo
- Uruti narwo ruhindura ibara
- Iyi ndwara ituma igihingwa gikura nabi kandi ikabanya umusaruro
Icyo wakora
- Fumbira neza kandi uvomerere
- Sasira imboga
- Randura imboga zatangiye kwerekana ibimenyetso
- Igihingwa gitangira kuraba ku zuba ryinshi
- Amababi yo hasi ahinduka umuhondo
- Uruti narwo ruhindura ibara
- Iyi ndwara ituma igihingwa gikura nabi kandi ikabanya umusaruro
- Fumbira neza kandi uvomerere
- Sasira imboga
- Randura imboga zatangiye kwerekana ibimenyetso
Ububore/Damping off (Rhizoctonia solani)
- Ni agahumyo gafata imbuto n’ingemwe
- Imbuto zishobora kubora mbere yo kumera
- Akenshi ingemwe ziba ikigina hanyuma zikuma
- Ibigundu byanduye bishobora kwanduza ibindi
Icyo wakora
- Randura ibigundu byamaze kwandura
- Irinde ko ibisigazwa bya Sukumawiki cyangwa imboga bisa bisigara mu murima
- Simburanya ibihingwa buri myaka 4
- Ubutaka bugomba guhora bukamuwemo amazi kandi bukanyuramo akayaga
Ubuhunduguru bwirabura
Ibimenyetso:
- wotameloni yafashwe ikura nabi, amababi agahinduka umuhondo, agahunduguru gakora agahumyo kirabura gakuriramo.
Kuyirwanya:
- Koresha uburyo bwa kijyambere butuma igihingwa cyawe gikura vuba, Rwanya indwara ukoresheje “Sumithion” m l10 muri L10 z’amazi kuri Ari 1 cyangwa gukoresha “Dimethoate” ½ cya L kuri Ha cyangwa se “Lava” (ml 100 muri l y`amazi)
ISUKU
- Koresha isaso rya Plastic urwanya ibyatsi bibi, randura ibyatsi bimera hagati y’imirongo Irinde gutera imiti uko wishakiye kuko wotameloni itinya cyane imiti.
AKARITA /Anthracnose
Ni indwara iterwa n’agahumyo kaba mu mbuto,
Ibimenyetso
Ni indwara igora ku menya iyo igitangira kwigaragaza,kubera ko iba ari utudomo k’uruti ndetse no ku mbuto, uko igenda ikura
tugenda duhinduka umukaro
Uko wabikigenza
- Hinduranya ibihingwa.
- Tora mu murima wawe byatsi byo mu bwoko bwa nimu(Neem)
- Ibi byatsi bifasha kurinda umurima wawe iyi ndwara ndetse na nyuma yo gusarura.
Milidiyu mabara/Downy Mildew
Ni indwara iterwa n’uduhumyo two mubwoko bwa(Peronospora or Plasmopara genus) iterwa n’utunyabizima tuba mu rubobi(algae). Iyi ndwara irangwa n’amabara y’umweru ku gice cyo hejuru cy’amababi Iyi ndwara ikunze kuboneka iyo ikirere gihehereye kandi hari ubukonje.
Ibimenyetso:
- Kubera ko yibere m’urubobi, ikera amazi kugirango ibeho kandi yororoke.
- Ubushyuhe bwo hasi cyane nibwo buyitera kororoka.
- Itangira ihindura amababi akaba umuhondo
- Nyuma yigihe gito ihindura ibara riri hafi gusa n’ikigina
- Iyo witegereje munsi y’amababi usanga hari ifu irihafi gusa n’umutuku iyo birwaye.
- Ntabwo ifata imbuto ahubwo ifata uruti n’amababi.
Uburyo bwo kuyirwanya
- Yirwanye uhinga ibitunguru rimwe mu myaka itatu (aho yagaragaye)
- Kwinika imbuto mu mazi ashyushye byica aka gakoko
- Tera umuti witwa Mancozeb (ibiro 0.022 - 0.035 kuri ari imwe cyangwa ibiro 2.2 - 3.5 kuri hegitari imwe
- Tera amazi wakamuye mu giti cya nimu(neem)
Milidiyu y’ifu /Powdery Mildew
Ni indwara iterwa n’agahumyo,ikura isa n’ifu y’umweru, iri kumababi.
Ibimenyetso
Agahumyo kayitera gatuma ikura isa n’ifu y’umweru, ikunda gufata ku mababi, amababi arwaye aruma agatakaza ubuzima.
- Koresha imbuto yemewe n’ibigo by’ubuziranenge.
- Niba ukoresheje imbuto yawe yihinge mugihe cy’izuba.
- Vomera uvuye hasi,koresha amatiyo arabitse mu murima akomeza avomera amazi
Gabanya ibyatsi bindi mu murima kugirango igihingwa cyawe kibone ubuhumekero