Soya
Soya
Gutegura Umurima
Gutegura Umurima
Gutegura umurima wa soya
- Kurwanya isuri.
- Kurima bwa mbere.
- Guhinga bwa kabiri (gutabira cyangwa gusanza) bagiye gutera imbuto.
Gufumbira
- Bashyiramo T 10 kuri ha z’ifumbire y’imborera iboze neza mu gihe cy’itabira.
- Bakongeramo ifumbire mvaruganda: Kg 100 bya DAP mu itera.
- Cyangwa se bakongeramo rizobiyumu (mikorobi) mu mbuto mbere yo gutera: agapfunyika ka g 40 kavangwa muri Kg 2 z’imbuto.