Ibijumba

Amoko

Amoko y'ibijumba

1. IRIBURIRO

Mu Rwanda ibijumba byatangiye guhingwa kuva mu mwaka w’1962, ubwo i Karama ( Bugesera) hari hamaze kugera ibijumba byo mu bwoko bwa Karolina (Caroline Lee), byaje biturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire), nk’uko byanditswe na Nagant, (1962). Mu 1968, ubundi bwoko bushya bwitwa Mugenda bwatangiye guhingwa i Rubona, na none buturutse muri Kongo (RDC).

Ibijumba bishobora guhingwa hose mu Rwanda kugeza kuri m 2300 z’ubutumburuke. Ariko kuva kuri m.1900 z’ubutumburuke, ibyiza ni ukubisimbuza ibirayi. (ISAR, 1988). Ibijumba ntibigora ku byerekeye ubutaka, ariko bitanga umusaruro mwiza iyo babiteye mu butaka bworoshye, busoma kandi butarimo umunyungugu wa azote nyinshi.

Ubushyuhe bungana n’igipimo cy 22oC kugeza kuri 30oC ni bwiza ku bijumba. Ubushyuhe bwa nijoro buri munsi y’igipimo cya 20oC butuma ibijumba bishora. Ibijumba bishaka amazi acengera mu butaka angina na mm. 60 igihe cyose bimara mu murima. Ibijumba byihanganira cyane igihe cy’izuba nubwo ryaba rikaze.

2. Amoko y’ibijumba

Kuva mu mwaka wa 1968 amoko arindwi y’ibijumba yatangiye guhingwa mu Rwanda. Ayo ni: Nyirakayenzi, Rukocoka, Gahungezi, Nyiramujuna, Nsulira, Kigingo na Bukarasa. Nyuma hiyongereyeho andi moko y’ibijumba ariyo: Mugande, Wadada, Karebe,Rusenya, Nsasagatebo, K 51/3261, TIS 2544, Turatugure, na Rutambira. Uko imyaka igenda ihita indi igataha niko hagiye hiyongera izindi mbuto za kijyambere zikungahaye kuri vitamin A. Muri zo twavuga: Ndamirabana, Terimbere, Giramata, Ukerewe, Kabode, Vita, Cacearpedo na Gihingumukungu, bivugwa ko zimwe muri zo zakuwe mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzania, Kenya na Uganda.