Inkori

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa

  1. Inyongeramusaruro

Inkori zera neza zitagombeye inyongeramusaruro iyo ziri mu butaka bwera. Mu butaka butera neza zisaba kongererwa umunyu wa Fosifori na Potasiyumu ndetse kenshi na kenshi na Azote. Azote iri ku rugero rwa kg 10 /ha iterwa mu gihe cyo gutera imbuto z’inkori naho  kg 40 kugeza kuri kg 70/ha za Potasiyumu n’inyongeramusaruro za Fosifori zikaba zashyirwamo mbere yo gutera.

 (ii) Kuhira

Amazi y’inyongera mu murima w’inkori ni ngombwa mu duce amazi y’imvura igwa mu mwaka ari munsi ya mm 400. Mu gihe kitari icy’imvura ni ngombwa kuyopbora amazi mu murima w’inkori buri minsi ibiri kugira ngo ibihingwa bibashe guhangana n’ingaruka z’ubushyuhe ndetse n’ingaruka z’igipimo cyo hejuru cy’ubushyuhe buturuka mu bihingwa mu gihe cy’izuba.

(iii) Kubagara

Ibyatsi bibi ni imbogamizi ikomeye mu buhinzi bw’inkori. Iyo ibyatis bibi bidakuwe mu murima w’inkori ku buryo buhoraho bishobora kuba indiri y’ibyonnyi bityo bikagabanya umusaruro ndetse n’ubwiza bw’imbuto z’inkori. Uretse ibyo kandi, ibishogoshogo na byo biratuba kuko inkori zidashobora guhangana n’ibizinyunyuza  by’umwihariko mu gihe zikimera. Mu yandi magambo, inkori zagombye kurindwa ibyatsi bibi nyuma yo guterwa. Iyo inkori zigumye aho zitabagawe ibyatsi bibi birazinyunyuza bityo bikazagira ingaruka zo gutubya umusaruro. Mu gihe cyo gukura, ibyatsi bibi bicura inkori urumuri, amazi n’intungagihingwa. Ibyatsi bibi bishobora gutera igabanuka ry’umusaruro ku rwego ruruta urwaterwa n’udukoko, mikorobi, virusi, imiyege n’indwara kandi bikagabanura ubwiza bw’imbuto. Muri rusange, hariho ubwoko bubiri bukoreshwa mu guhangana n’ibyatsi bibi mu murima w’inkori :

(a) Kubagara hakoreshejwe amaboko: ubu ni uburyo bwo kubagara ibyatsi mu murima bukoreshwa cyane n’abahinzi bo mu cyaro muri Sudani y’epfo. Ibagara rya mbere hakoreshejwe isuka ikoreshwa n’amaboko rikorwa mu byumweru bibiri nyuma y’itera rikazakurikirwa n’ibagara rya kabiri  nyuma y’ibyumweru bitandatu. Mu duce tugwamo imvura nyinshi nka Greenbelt (soma Gurinibeliti), bishobora kuba ngombwa kubagara inshuro eshatu.

(b) Kubagara hakoreshejwe ibinyabutabire: gukoresha imiti yica ibyatsi bibi ni uburyo bwizewe kandi bukora neza mu gihe umuhinzi abasha kubwigondera. Nyamara guhitamo ubu buryo n’igihe cyo kubukorehsa biterwa n’ubwoko bw’ibyatsi bibi ndetse no kuboneka kw’imiti yica ibyatsi bibi.