Karoti

Gutegura Umurima

Gutegura umurima wa karoti

Mu murima urambuye, hinga utageza hasi isuka mbere yo gutera karoti cyangwa se uzitere mu  mu mitabo yigiye hejuru ifite m1 kugeza kuri m 1.2 mu bugari kugira ngo woroshye uburyo bwo kubagara, gusukira no kugabanya indwara zituruka mu butaka. Imitabo kandi ifasha imizi ya karoti gucengera neza mu butaka  kandi igatuma ubutaka bugumana amazi.

  • Gukoresha amafumbire

Karoti zikenera intungagihingwa cyane cyane by’umwihariko Potasiyumu (Kg100/ha), na Azote ku rugero ruringaniye (kg50/ha) na Fosifori  (kg 50 /ha). Karoti ntizikunda umunyu mwinshi wa Kalisiyumu, kandi zibasirwa n’indwara iyo ubusharire bw’ubutaka buri hejuru ya 5.5. Ni ngombwa gukoresha ihwagara igihe ubusharire bw’ubutaka buri hasi ya 5.5. Ifumbire y’imborera iboze neza igirira Karoti akamaro iyo ikoreshejwe ku buryo buringaniye  (Toni 20-25/ha). Gufumbiza ifumbire itarabora cyangwa ibisigazwa bibisi by’imyaka bishobora gutuma karoti zigira ibijumba  bifite isura mbi utabasha gusukura ku buryo bworoshye cyangwa kugurisha ku isoko.