Soya

Kwita kumusaruro

Gufata neza umusaruro w'igihingwa cya soya

Soya igomba kubikwa ahantu hari ubuhehere ku rugero rw'ijanisha rya 10% cyangwa hasi yabwo. Soya iba yumye neza iyo iryinyo ritayiruma cyangwa ngo ube wayirya urwara. Imbuto za Soya ziba zifite ubuhehere bwa 4% . Kuyibika igihe kirekire cyangwa igihe kigufi bisaba  kugabanya ubuhehere kugeza kuri 13% iyo zizabikwa mu gihe kirekire no hagati ya 10–11%. iyo zizabikwa igihe gito. Uburyo bwiza bwo kubika Soya ni ukuyishyira mu mifuka yinjiza umwuka y'ibiro 50 cyangwa kg 100 ukayibika mu cyumba gikonja. Ni ngombwa kwirinda ubushyuhe mu buhunikiro bwa Soya kuko buyangiza..