Inkori

Kwita kumusaruro

Kwita kumusaruro

Amababi yoroshye y’inkori arasoromwa, bakayakata, bakayakaranga maze bakayatekana n’inyama cyangwa sezame cyangwa ifu y’ubunyobwa bikarishwa ubugari cyangwa ibindi biribwa.

Rimwe na rimwe amababi barayanika bakayasyamo ifu ishobora kubikika ikazaribwa hashize igihe mu gihe cy’impeshyi, mu gihe umushogoro uba utakiboneka. Uburyo bwo guteka umushogoro w’inkori mbere yo kuwumisha ngo ubikike neza ni uburyo bwakwiriye mu bice byinshi bya Afurika. Amababi y’inkori barayatogosa, bakayaminina, bakayastindagira mu dukoresho dufite ingano nk’iy’udupira dukina Golf akazumiramo, akanabikwamo. Imbuto zishobora gutekanwa n’ibigori cyangwa amasaka bikaribwa nka “Balila”  cyangwa zikavangwa na sezame cyangwa ifu y’ubunyobwa bikaribwa gutyo. Hari abantu bamwe bakunda guteka inkori zivanze na sezame cyangwa ifu y’ubunyobwa bakabirisha ubugari. Igishishwa cy’inyuma ku mbuto z’inkori gishobora gukurwaho mbere y’uko zitogoswa cyangwa zitekwa mu mavuta nyuma sezame cyangwa ifu y’ubunyobwa bikongerwamo bigakora isupu (Pirinda), ishobora kurishwa ubugari.

Guhura

Inkori zumye zishobora guhurwa bakoresheje imihini mu gihe zasaruwe zikanikwa ku zuba zikuma neza. Kubera ko imbuto zishobora kwisatura ku buryo bworoshye, guhura ntibisaba gukoresha imbaraga nyinshi, icy’ingenzi ni uko ibishishwa bifunguka. Biranashoboka ko inkori zitonozwa intoki hagakurwamo imbuto igihe atari nyinshi.

Kujonjora

Ubwiza bw’imbuto ni bwo bwerekana ko imyaka yahinzwe neza, igakura neza, ikera neza. Ni yo mpamvu imyaka igomba kwitabwaho kuri buri cyiciro, uhereye ku isarura, guhura no kubungabunga umusaruro nyuma y’isarura mu rwego rwo kurinda umusaruro ubwandu bwaterwa n’ibyonnyi ndetse n’indwara. Kujonjora  imbuto ni ingenzi kugira ngo bakuremo imbuto zangiritse n’izamenetse, gukuramo amabuye, imyanda, nizifite uburwayi hasigare imbuto nziza. Biri mu nyungu z’abashinzwe gucuruza imbuto kugura n’abahinzi imbuto zisukuye kugira ngo zigire agaciro ku isoko.

Gushyira mu byiciro

Imbuto z’inkori zigira intungamubiri zihagije ni izahingiwe kuribwa ari mbisi, guhindurwamo ibindi biribwa cyangwa se kuribwa zumye. Bityo, ni ngombwa kwita ku buzima bw’amababi kandi ubwoko bwiza bw’imbuto ni ingenzi haba mu kuribwa cyangwa gucuruzwa. Gushyira mu byiciro imbuto z’inkori bishobora gukorwa bakuramo imbuto zanduye, izirwaye n’izamenetse n’amababi. Imbuto zagwingiye na zo zigomba gukurwamo.

Gupakira mu bikoresho byabugenewe

Imbuto z’inkori zigomba gupakirwa mu mifuka zikabikwa mu bwumishirizo bukoresha amashanyarazi cyangwa zikanikwa  ku zuba ku bidasesa kugira ngo amazi akamukemo kugeza ku rugero rwifuzwa rwa 12% cyangwa munsi yarwo. Inkori zigomba gupakirwa mu mifuka yabugenewe, ifite isuku, itinjirwamo n’udusimba cyangwa indwara ziterwa n’uduhumyo. Ibikoresho bipakirwamo bigomba kuba byarabigenewe kandi ari ubwoko bwiza.

Inkori zishobora gupakirwa mu bikoresho bizafasha guhorana isuku, bitangiza intungamubiri ziri mu gihingwa, zikabikika mu