Inkori

Gusarura

Gusarura

Kugira ngo inkori zigire umusaruro mwiza w’imboga amababi yazo agomba gsarurwa akiri mato kandi atoshye. Amababi meza ni aya  gatatu cyangwa aya kane uhereye ku mutwe. Gusarura amababi atoshye inshuro eshatu mu cyumweru uhereye ku cyumweru cya kane cyangwa icya gatandatu nyuma yo gutera inkori ntacyo byangiza ku musaruro uretse ko bishobora gutinza kuzana uruyange. Ku nkori zatewe hagamijwe gusarura imbuto

10-20% by amababi bitangira gusarurwa mbere yo kuzana uruyage bikagira ingaruka zidakabije ku musaruro w’imbuto. Kwangirika gukabije kw’amababi y’inkori (> 40%) bigenda bitinza kuzana uruyange, kuzana imbuto no gusarurwa.

Ubusanzwe inkori zeze zisarurwa hakoreshejwe amaboko. Imiteja isarurwa mu gihe imbuto zirimo imbere zitarakomera, mu minsi 12–15 nyuma y’uruyange. Gusarura imbuto zeze bisaba gutoranya zimwe na zimwe uko zigenda zikomera ubundi zikanikwa ku mbuga. Ku bwoko bw’inkori buterera rimwe biragoye gusarura izeze neza kuko zera urusorongo. Ku moko amwe n’amwe  ahingwa mu duce tumwe isarura rishobora gufata ibyiciro birindwi bitandukanyijwe n’iminsi itatu cyangwa ine. Intera iri hagati yo gutera inkori n’igihe zisarurirwa iterwa n’akamenyero ko guhinga, kugwa kw’imvura n’ubworozi bukorwa muri ako gace ariko ni inshuro nke byarenza amezi atanu cyangwa atandatu.